SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka 3
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka 3
Utuntu n'utundi

Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka 3

Ahupa Radio
Last updated: 2024/02/27 at 1:05 PM
Ahupa Radio
Share
4 Min Read
SHARE

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo guhamya Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka ‘Apôtre Yongwe’ icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ubwo yabazwaga niba yemera icyaha akurikiranyweho Pasiteri Harelimana Joseph yahise agaragaza ko aburana acyemera.

Ati “Ndemera ibyo Ubushinjacyaha bunkurikiranaho nkabisabira n’imbabazi. Icyaha nkurikiranwaho kigizwe n’ibice bibiri, gishingiye ku byo nizera nk’umupasiteri ikindi kikaba gishingiye ku bantu bandega kandi dufitanye amasezerano.”

Uyu mugabo wavutse mu 1981, yagaragaje ko amwe mu mashusho yakwirakwije ashishikariza abantu gutanga amaturo byaturutse ku kuba bari bafashijwe.

Yavuze ko atabikoze agamije kwiba abantu kuko urusengero yabwirijemo ayo magambo rutari urwe.

Yavuze ko mu bamurega harimo Dr Safari Ernest wigeze kuba umukirisitu we, aza kumutira imodoka yari afite ariko ifite ibibazo byo gukosoza. Uwo mugabo yamuhaye miliyoni 2Frw zo kubanza gukoresha iyi modoka kandi Yongwe kugeza ubu yemera ayo mafaranga.

Dr Safari ngo yaje guhindura gahunda, ahitamo kujyana imodoka ye yari yangiritse mu igaraje, asaba Yongwe ko yajya yishyura ku yo yari yaramaze kumuha.

Yongwe yemeje ko iryo garaje yaryishyuye arenga 850 Frw, asigaye yaje kuyamwishyura akoresheje telefoni ati “Nyakubahwa ntabwo nasaba imbabazi ngo nyuma mbeshye.”

Yagaragaje ko uwitwa Daniel yamugurije ibihumbi 500 Frw, ariko yaje kumwishyura arenga ibihumbi 380 Frw kuri telefoni ye.

Yavuze ko amafaranga yamusigayemo ibihumbi 120 Frw aba yarayamuhaye uretse kuba barahise bafunga aho basengeraga.

Apôtre Yongwe kandi yabwiye Urukiko ko Ngabonziza Jean Pierre yamugurije miliyoni 2,5 Frw.

Ngabonziza Jean Pierre yaje kurega Yongwe mu bunzi bamutegeka kwishyura ndetse yiyemeza kubyubahiriza.

Ati “Bamfunze n’ubundi turi mu bikorwa byo kumuha ayo mafaranga, no mu biganiro twagendaga tugirana namubazaga uko nayamuha mu byiciro ariko we arambwira ko nazayamuhera rimwe.”

Apôtre Yongwe yavuze ko hari undi wamureze ko yamuhaye ibihumbi 20 Frw abwira Urukiko ko atamuzi ku buryo yari kumwambura ayo mafaranga.

Ku bijyanye n’abamureze ubushukanyi n’uburiganya bishingiye ku byo yabwirizaga, kandi abantu bamubonaga abwiriza bakizera ibyo avuga.

Yavuze ko hari abo yasengeraga bagakira abandi ntibakire, bityo ko atabazwa ko yasengeye abantu ntibakire ahubwo kereka yaranze kubasengera.

Yavuze ko nyuma yo kubona abantu babaye benshi, bikamubuza gukora ibindi yatangiye kujya abasaba amafaranga arakoresha kugira ngo akomeze gusenga kuko yabaga yataye imirimo ye.

Yongwe kandi yashimangiye ko imbuga nkoranyambaga ari zo zatumye ibyo akurikiranyweho bigira uburemere byagize.

Ati “Hari ubwo abantu bagakoma mu mashyi nyamara njyewe bikambyarira ibigeragezo.”

Apôtre Yongwe yahishuye ko ubwo yatabwaga muri yombi yasenze Imana ngo atajyanwa i Mageragere ariko bikaba iby’ubusa, ashimangira ko n’abo yasengeye bakwiye gutekereza gukora kw’Imana.

Ati “Nanjye maze iminsi nsenga, ndi Kimironko narasenze ngo ntibanjyane i Magerere ariko baranjyana, ubwo najuriraga nabwo ndasenga, barongera baranjyana ariko sinahangara kuvuga ko Imana idasubiza. Twe turasenga gusubiza kukaba ukw’Imana.”

Ubushinjacyaha bwongeye gushimangira ko Apôtre Yongwe yakoresheje gutera ubwoba abantu batandukanye cyangwa kubizeza ibyiza ashaka kwihesha ikintu cy’undi.

Yavuze ko kubanza kwaka umuntu icyo afite kugira ngo umusengere ari ho hari ikibazo.

Yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko rwahamya Apôtre Yongwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Bwasabye kandi ko yazasubiza amafaranga y’abantu bose yafatiye amafaranga abizeza icyiza ariko ntibagire icyo bageraho.

Apôtre Yongwe yavuze ko nyuma yo kwerekwa ko ibyo yakoze bigize icyaha yiteguye kubireka kandi agafatanya n’izindi nzego kwigisha abapasitori kureka imyitwarire nk’iyo yamuranze.

Yavuze ko asaba imbabazi abikuye ku mutima kandi ko nubwo atazi imibare y’ingano y’amafaranga yahawe binyuze muri ubwo buryo bw’amasengesho.

Yemera kandi ko yakwishyura abantu bose bamuhaye amafaranga yabo.

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio February 27, 2024 February 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

CAN 2023: Côte d’Ivoire izaba idafite abakinnyi bane mu mukino izakina na Congo Kinshasa

February 5, 2024
Andi makuru

Perezida Xi Jinping yageneye Donald Trump ubutumwa bw’ishimwe ku ntsinzi ye

November 7, 2024
Imyidagaduro

Nasty C niwe uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Davis D

October 14, 2024
Imikino

Mvukiyehe Juvénal yambuwe Kiyovu Sports Association

September 27, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri bashya kwisuzuma ku giti cyabo

August 19, 2024
Imyidagaduro

Harmonize yaragaje amarangamutima yo kuba Umunyarwanda

January 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?