SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: CAN 2023: Maroc yahabwaga amahirwe yasezerewe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > CAN 2023: Maroc yahabwaga amahirwe yasezerewe
Imikino

CAN 2023: Maroc yahabwaga amahirwe yasezerewe

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 31, 2024
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yahabwaga amahirwe kubera uko yitwaye mu Gikombe cy’Isi giheruka, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika itsinzwe na Afurika y’Epfo ibitego 2-0, mu gihe Mali yakuyemo Burkina Faso zombi zibona itike ya 1/4.

 

Umukino wari ukomeye kuri uyu wa kabiri ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ya 1/8 y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Côte d’Ivoire, wahuje Bafana Bafana ndetse na Maroc usifurwa n’Umunya-Sudani, Mahmood Mahmood Ismaël, wari mu kibuga hagati mu gihe Umusifuzi wa Kane yari Umunyarwanda Uwikunda Samuel. Wabereye kuri Stade Laurent Pokou mu Mujyi wa San Pédro.

Ku munota wa 17 ni bwo Afurika y’Epfo yabonye uburyo bwiza bwaturutse kuri koruneri yatewe na Percy Tau ariko Teboho Mokoena ashyira ku mutwe, gusa umupira uca hejuru y’izamu gato.

 

Mokoena Teboho yagerageje gutsinda igitego ku munota wa 32 arekura ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Umunyezamu wa Maroc, Yassine Bono awukuramo.

Maroc yahise izamukana umupira wihuta igana ku izamu, Aunahi Azzedine ahereza Noussair Mazraoui wateye mu izamu ariko Umusifuzi Mahmood Ismail areba kuri VAR yemeza ko hari habayemo kurarira.

Mu mpera z’igice cya mbere Maroc yashoboraga gufungura amazamu ariko rutahizamu wayo Amine Adli ananirwa gushyira mu izamu yari asigaranye na ryo wenyine atera hanze.

 

Uwikunda yerekanye iminota ine y’inyongera ariko amakipe yombi ananirwa kubona igitego ajya mu karuhuko ko kumva inama z’abatoza akinganya 0-0.

Maroc yakinnye neza intangiriro z’igice cya kabiri ndetse yashoboraga kubona na penaliti ku munota wa 51 ubwo Abde Ezzalzouli yagwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko bidakabije cyane areka umukino urakomeza.

Amahirwe yose yabonye ikayapfusha ubusa yayikozeho nyuma y’iminota itandatu kuko Evidence Makgopa yaherejwe umupira na Themba Zwane ahita yinjira mu rubuga rw’amahina, areba uko umunyezamu Bono ahagaze amutsinda igitego cya mbere cya Bafana Bafana.

Kuva icyo gihe Afurika y’Epfo yatangiye gukinira inyuma bituma Maroc isatirana imbaraga kugeza ku munota wa 83 ibonye penaliti ariko Achraf Hakimi ayikubita umutambiko w’izamu.

 

Umukino wongeweho iminota 10 kuri 90 ariko ku wa kabiri, Sofyan Amrabat akora ikosa ari we myugariro wa nyuma bituma ahita yerekwa ikarita y’umutuku ako kanya nubwo yari yahawe umuhondo mbere.

Iri kosa ryahanwe na coup-franc yatewe neza na Teboho Mokoena ayishyira mu rucundura, atsindira Bafana Bafana igitego cya kabiri.

Maroc yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzagera kure hashoboka muri iri rushanwa yasoje umukino itabashije kwishyura, isezererwa na Afurika y’Epfo muri ⅛ itsinzwe ibitego 2-0.

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yaherukaga kugera muri ¼ mu 2019 ari naho kure yageze muri iri rushanwa itabonye itike yo kwitabira mu 2021.

 

Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Mali yasezereye iya Burkina Faso yayitsinze ibitego 2-1.

Burkina Faso yikozeho hakiri kare cyane muri uyu mukino kuko ku munota wa gatatu Tapsoba Edmond yitsinze igitego, Sinayoko Lassine wa Mali ashyiramo icya kabiri mbere yo gusoza igice mbere. Mu gice cya kabiri ni bwo yabonye icy’impozamarira cyashyizwemo na Bertrand Traoré.

Bivuze ko muri 1/4 , Afurika y’Epfo izahura na Cap Vert, mu gihe Mali izakina na Côte d’Ivoire. Imikino yombi iteganyijwe tariki ya 3 Gashyantare 2024.

 

Bafana Bafana yasezereye Maroc yahabwaga amahirwe yo kwegukana CAN

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Mali bitwaye neza mu mukino wa 1/8

 

 

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL
Amasura mashya ashobora kwiyongera mu Mavubi!
Heroes Cup Final: AS Kigali WFC yigaranzuye Rayon Sports WFC
Amavubi yakiranywe urugwiro mu mwiherero ku Gisagara
Geoge Weah yemeje ko azitabira imikino yabakanyujijeho i Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Monte Cryptos Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Loft Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Online Pokies Free Bonus No Deposit Required

September 5, 2023

What Are The Best Online Slots And Casinos For Players In Ireland

October 17, 2018

Monopoly Casino Login

February 25, 2025

Real Casino Game

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?