SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rose Muhando yahishuye ko Afata u Rwanda nko mu rugo ha kabiri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Rose Muhando yahishuye ko Afata u Rwanda nko mu rugo ha kabiri
Iyobokamana

Rose Muhando yahishuye ko Afata u Rwanda nko mu rugo ha kabiri

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/12 at 1:32 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Rose Muhando yavuze ko asigaye afata u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri, ibi akaba yabigarutseho nyuma yo gutumirwa mu biterane bigiye kubera mu Ntara y’Iburasirazuba aho agomba gutaramira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana afatanyije na Theo Bosebabireba.

Muhando mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru  yavuze ko kuva yatangira gukora umuziki yagiye abona inkunga y’Abanyarwanda kuko batahwemye kumutumira mu bitaramo binyuranye.

Ni umuhanzikazi udatinya kuvuga ko buri gihe iyo atumiwe mu Rwanda yiyumvamo ibyishimo bidasanzwe akamera nk’umwana utashye iwabo.

Ati “Kuva cyera natangira umuziki, Abanyarwanda ni abantu banshyigikiye bikomeye. Ndabashimira urukundo banyeretse, nanjye mbijeje kutazabatenguha. Maze gutaramira kenshi mu Rwanda ku buryo iyo bahantumiye numva nishimye nk’umwana utashye iwabo.”

Ibi Rose Muhando yabikomojeho nyuma yo gutumirwa mu biterane bibiri azahuriramo na Theo Bosebabireba mu turere twa Kirehe na Ngoma.

Ibi biterane aba baririmbyi babitumiwemo n’umuryango w’ivugabutumwa wa ‘A Light to the Nation’ iyobowe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Dana Morey.

Rose Muhando yameyekanye mu ndirimbo Nka Nibebe, Japange Sawa Sawa. Igitaramo azagifatanya na Theo Bosebabireba uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Igiterane cya mbere kizagaragaramo aba bahanzi kizabera i Nyakarambi mu Karere Kirehe ku wa 7-10 Werurwe 2024 aho bazava berekeza i Sake mu Karere ka Ngoma ku wa 14-17 Werurwe 2024.

 

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul February 12, 2024 February 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

#Kwibuka30 : Abanyarwanda ba mu buholandi bibutse abakorewe Jenoside basabwa kwamagana abagifite ingengabitekerezo yayo (Amafoto

April 8, 2024
Imikino

Abazitabira Tour Du Rwanda bijejwe umutekano usesuye

February 6, 2025
Imyidagaduro

Abahanzi Bwiza na Bushali nibo bazafatayana na sheebah mu gitaramo azakorera I Kigali

July 10, 2024
Utuntu n'utundi

Benjamin Netanyahu yasabiwe gutabwa muri yombi na CPI

November 21, 2023
Andi makuru

Posada Lounge yashyize igorora abakiliya bayo ibategurira ibitaramo bya buri week end

January 21, 2023
Imyidagaduro

Perezida Samia Suluhu yitabiriye ibirori byateguwe na Harmonize

May 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?