Igihugu cya Afurika y’Epfo cyasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) ko rwasohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bitarenze mu Ukwezi gutaha,mu gihe bidakozwe bikaba ari ikimenyetso nyacyo cyo kunanarwa k’ubutegetsi bw’isi.
Khumbudzo Ntshavheni ,Minisitiri w’intebe wa Afurika y’Epfo avuga ko isi adashobora guhagarara gusa irebera abantu bapfa.
Israel ivuga ko iri kwirwanaho nyuma y’igitero Hamas yashoje kuri Israel cyigahitana abantu 1,200 abandi 240 bagashimutwa.
Ikomeza ivuga ko irimo kugabanya umubare w’abasivile bapfa n’abakomereka mu gihe Afurika y’Epfo ivuga ko Israel iri gukomeza gukuraho abaturage ba Palestine bo muri Gaza no kuyigarurira.
Si Afurika y’Epfo gusa yatanze ubwo busabe kuko ibihugu birimo Bangladesh,Bolivia,Djbouti,ibirwa bya Comores nabyo byatanze impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’intebe wa Israel kubera intambara ikomeje guhitana Abasivili beshi muri Gaza.