SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tennis : U Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamanga rya ATP Challenger 50 Tour, ryitabirwa n’ibihangange
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Tennis : U Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamanga rya ATP Challenger 50 Tour, ryitabirwa n’ibihangange
Imikino

Tennis : U Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamanga rya ATP Challenger 50 Tour, ryitabirwa n’ibihangange

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/08 at 9:12 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamanga rya ATP Challenger 50 Tour, ryitabirwa n’ibihangange rizaba ribaye ku ncuro ya mbere  mu mateka y’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

 

Iri rushanwa rigiye kuba ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Federasiyo y’umukino wa Tennis mu Rwanda ndetse n’impuzamashyirahamwe y’abakinnyi babigize umwuga ku Isi (ATP), aho ibihugu bisaga 14 bitegerejwe mu rw’imisozi 1000 .

Iri rushanwa rizaba mu byumweru bibiri, aho icyumweru cya mbere kizatangira tariki 26 Gashyantare kigere tariki 2 Werurwe 2024, naho icyumweru cya kabiri gitangire tariki 4 kigere tariki 10 Werurwe 2024, rikazabera ku bibuga bya IPRC Kigali na Ecology Tennis Club biherereye ku Kicukiro.

 

ATP Challenger 50 riri ku rwego rwa kabiri mu marushanwa ya Tennis akomeye ku Isi mu bagabo, rizitabirwa n’abakinnyi basaga 21 bazaba bayobowe n’Umurusiya Ivan Gakhov, uri ku mwanya wa 172 ku Isi. Muri abo bakinnyi 21 kandi, bazongerwaho abandi 6 barimo abazaca mu majonjora, ndetse n’abandi basonewe kwitabira iyi mikino.

Nibura mu myaka itatu iheruka mu gihe na nyuma y’icyorezo cya Covid 19, u Rwanda rwashyizwe ku ruhembe muri Afurika mu kwakira neza amarushanwa mpuzamanga, cyane muri uyu mukino mu byiciro bitandukanye, ahanini hashingiwe ku migendekere myiza y’amarushanwa yabaga arangiye, ndetse n’ibikorwa remezo bihagije.

Aba bakinnyi bagomba kwitabira baje guhatanira ibihembo, ndetse bashaka n’amanota atuma baza nibura mu bakinnyi 100 ba mbere ku Isi.

Ni ibyumweru bibiri u Rwanda rwitezemo impano zizava mu bihugu bisaga 14 birimo u Bufaransa, Israel, Argentina, Rumania, Croatia, Australia, Zimbabwe u Buholandi, Misiri, Switzerland, Moldova ndetse n’u Butaliyani.

ATP Challenger 50 niyo yazamuye abakinnyi barimo nimero ya kabiri ku Isi Carlos Alcare ukomoka muri Espagne, Roger Federer wahoze ari nimero ya mbere ku Isi, Rafael Nadal ndetse na Juan Martin Del Potro wigeze kwegukana US Open.

 

Umurusiya Ivan Gakhov ategerejwe i kigali

 

Iri rushanwa rizatangira taliki ya 26 Gashyantare

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 8, 2024 February 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican

April 23, 2025
Andi makuru

Diva Beauty Awards igiye kwongera kuba ku nshuro yayo ya 2

August 7, 2024
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda

June 13, 2023
Imyidagaduro

Niyonizera Judith yibarutse Umukobwa

September 28, 2023
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ndabihiwe iri kuri EP ye yise New Chapter

March 20, 2024
Imyidagaduro

Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we

May 23, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?