SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Diva Beauty Awards igiye kwongera kuba ku nshuro yayo ya 2
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Diva Beauty Awards igiye kwongera kuba ku nshuro yayo ya 2
Andi makuru

Diva Beauty Awards igiye kwongera kuba ku nshuro yayo ya 2

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: August 7, 2024
Share
SHARE

Abakora akazi kajyanye no gukora ibintu by’ubwiza mu Rwanda barimo abakora za make up, abogoshi, abatunganya inzara n’abandi bagiye kongera guhabwa ibihembo mu gikorwa kigiye kuba ho ku nshuro ya kabiri cya Diva Beauty Awards.

Ku nshuro ya mbere abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko igihe cyari kigeze ngo bahabwe agaciro mu kazi kabo ka buri munsi cyane ko babayeho igihe kinini bitwa amazina atandukanye kubera ibyo bakora.

Babigarutseho ubwo hatangwaga “Diva Beauty Awards” ya mbere, ibihembo bigamije gushimira abakora mu gice cy’ubwiza, no gukomeza kumenyekanisha ababikora no kuzamura ubunyamwuga bwabo.

Niyikiza Olvier usanzwe akora akazi ko gutunganya ingohe z’abagore watangije  ibi bihembo,akaba n’Umuyobozi Mukuru  wa  Diva  Beauty  yavuze ko nk’umuntu umaze igihe mu kazi ko gutunganya yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba we na bagenzi be badahabwa agaciro ahitamo gutangiza ibi ibihembo.

Ati “Njye nakuze mbona ukuntu ibintu bikorwa ariko ni njye wabashije gukora nkamenyekana cyane. Ariko ntabwo byari ibintu byoroshye cyane ko aka kazi gasaba kwihangana cyane kuko habamo imbogamizi nyinshi.”

Abandi batandukanye bagiye bavuga ko bamaze imyaka myinshi ibikorwa byabo bidahabwa agaciro ngo bihabwe ibihembo, kuri iyi nshuro bakaba batangiye kwishimira ko hari ababonye ko ibyo bakora bikwiriye gushimwa.

Mu bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere harimo icya Best Lash Artist [Utunganya neza ibitsike n’ingohe kurusha abandi] cyegukanywe n’uwitwa Shaggy, Best Make Up Artist yabaye Trendy Shadow mu gihe Ukora Imisatsi Neza [Best Hair Artist] yabaye uwitwa Eugene Hairstyle.

Utunganya Inzara neza [Best Nail Artist] yabaye uwitwa Isaiah Nails, Ahakorerwa ibikorwa bya Massage heza [Best Waxing, Massage & Facial] habaye muri Alcobra Dubai, Ukora Tatoo Neza [Best Tattoo artist] yabaye Shema Tatoo, umwogoshi mwiza [Best Barber] aba Wamunigga umaze kwamamara mu kogosha ibyamamare mu gihe Saloon nziza [Best Hair Saloon] yabaye Kigali Clipper Zone.

Uwitwa Batman yahize abandi bari bahatanye muri ibi bihembo kubera ko ari we watowe cyane kurusha bagenzi be.

Iki gikorwa ku nshuro ya kabiri biteganyijwe ko kizaba mu mpera z’ukwezi kwa Ukwakira (10). Magingo aya hakaba hagezweho igikorwa cyo kwandika abazahatana muri buri cyiciro.

 

Gitega: Impanuka ya Bus yakomerekeyemo benshi
Madamu Monica Geingos yakiriwe mu cyubahiro nk’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Kepler
Perezida Paul Kagame yakiriye umugaba Mukuru w ‘ingabo za Ethiopia
Annie Wersching wamenyekanye nka Renee Walker muri filime ‘24’, yitabye Imana
Umunyarwanda Derrick Irutingabo yarasiwe mu isabukuru muri Amerika
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Jack Million Casino

February 25, 2025

Online Russian Roulette Real Money

May 28, 2024

Whats The Best Australian Online Pokies

May 28, 2024

Rouge Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Euro Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Are The Most Successful Online Slots In Ireland In 2023

March 17, 2020

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?