Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko icyifuzo cya Perezida wabo, Félix Tshisekedi Tshilombo, cyo gushoza intambara ku Rwanda kitashoboka.
Tshisekedi ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu tariki ya 18 Ukuboza 2023, yatangaje ko azasaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uruhushya rwo gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe haba hari igisasu cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 cyagwa mu mujyi wa Goma.
Yagize ati “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa igafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”
Aya magambo Tshisekedi yayasubiyemo uwo munsi, ubwo yari mu kiganiro kuri Top Congo FM, asobanura ko igisirikare cya RDC gifite ubushobozi bwo kurasa mu Mujyi wa Kigali, bidasabye ko kiva i Goma.
Mu kiganiro Muyaya yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu 6 Gashyantare 2024, umunyamakuru yamwibukije ko hari igisasu giherutse kugwa mu gace ka Mugunga kari mu nkengero za Goma, kandi ko ingabo z’igihugu cyabo zemeje ko cyarashwe na M23.
Yabajije Muyaya impamvu Tshisekedi atasabye Inteko uruhushya rwo gushoza intambara ku Rwanda nyuma y’aho iki gisasu kiguye muri Mugunga, amusubiza ko mu nzego za RDC hari gukorwa amavugurura atatuma icyifuzo cy’uyu Mukuru w’Igihugu gishyirwa mu bikorwa.
Muyaya yagize ati “Turi mu bikorwa [bya gisirikare] ariko hari ibigenderwaho. Ntabwo intambara yatangazwa. Murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushyiraho inzego nshya. Perezida wa Repubulika yarabyifuje ariko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ntabwo twabikora. Icy’ingenzi cyane, ibyo ntabwo byaba muri iki gihe.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yatangaje ko ingabo z’igihugu cyabo ziri kurasa ku birindiro bya M23, zifashishije intwaro zigezweho. Ati “Twavuga ko buri kimwe kiri gukorwa kandi turi guhiga umwanzi aho ari hose kugira ngo tugarure umutekano mu gihugu cyacu.”
Amagambo ya Tshisekedi ashingira ku myumvire y’uko umutwe wa M23 ufashwa n’ingabo z’u Rwanda. Ni ikirego Leta y’u Rwanda yateye utwatsi, isobanura ko idashobora kwivanga mu bibazo bwite by’Abanye-Congo.