Mu rwego rwo kwizihiza Pasika cyangwa izuka rya Yesu, i Kigali hateguwe igitaramo ngarukamwaka cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’, kizahuza nyinshi muri korali zifite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 31 Werurwe 2024.
Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), umaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, gahunda yafunguwe n’Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda.
Nzahoyankuye Nicodeme uri mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko bagitekereje mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwizihiza Pasika.
Ati “Ni igitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Kizaba ari igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizahuriramo abaramyi b’amazina akomeye ndetse n’amakorali menshi afite amazina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”
Nzahoyankuye yavuze ko iki gitaramo bagitekereje nyuma yo gusanga ko uyu munsi udakunze gutekerezwaho ngo abizera babone aho bizihiriza umunsi mukuru wa Pasika.