SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: “Amahirwe masa kuri Salomon Banga Bindjeme aho agiye gukomereza urugendo” – APR FC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > “Amahirwe masa kuri Salomon Banga Bindjeme aho agiye gukomereza urugendo” – APR FC
Imikino

“Amahirwe masa kuri Salomon Banga Bindjeme aho agiye gukomereza urugendo” – APR FC

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/06 at 3:10 PM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Ikipe ya APR FC yatangaje ko  myugariro w’Umunya-Cameroun, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II, wayikiniraga  yamaze gutandukana na yo, yerekeza muri Al-Shorta SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq.

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, ni bwo APR FC yasezeye kuri uyu mukinnyi wagiye agurishijwe ndetse inamwifuriza ishya n’ihirwe aho yerekeje muri Iraq.

Iti “Amahirwe masa kuri Salomon Banga Bindjeme aho agiye gukomereza urugendo muri Al-Shorta SC yo muri Iraq. Warakoze ku musanzu watanze muri APR FC, aho ugiye uzagire ibihe byiza by’umwihariko mu kibuga.”

Muri Nyakanga 2023, ni bwo APR FC yasinyishije Banga Bindjeme ubwo yari imaze gufata umwanzuro wo gusubira kuri politiki yo gukinisha Abanyamahanga.

 

Uyu myugariro wo hagati wageze muri APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize, ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza nubwo atagiye ahabwa umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga muri Shampiyona bitewe n’amahitamo y’Umutoza w’Umufaransa, Thierry Christian Froger.

Nyuma yo kwitwara neza muri Mapinduzi Cup aho yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino wa 1/4 Ikipe y’Ingabo yatsinzemo Young Africans SC ibitego 3-1, yatangiye kugirirwa icyizere no kwigarurira imitima y’abafana.

Icyo gihe yatangiye no kubengukwa n’amakipe yo mu Karere ndetse n’andi yo hanze byatumye benshi bemeza ko ashobora kuba ari afite impano iri gupfukiranwa.

 

Kugeza ubu Ikipe y’Igipolisi cya Iraq ya Al-Shorta SC ni yo yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ndetse yanamaze kugerayo kugira ngo atangire gukora imyitozo.

Al-Shorta FC ni imwe mu makipe meza muri Iraq kuko ariyo yegukanye n’ibikombe bibiri biheruka bya Shampiyona nubwo muri uyu mwaka w’imikino iri ku mwanya wa kabiri.

Solomon w’imyaka 28 ushobora gukina mu bwugarizi hagati cyangwa iburyo, yanyuze mu yandi makipe arimo La Colombe Sportive du Dja na Coton Sport FC z’iwabo, Difaâ d’El Jadida yo muri Maroc ndetse na Al-Hilal Club Omdurman yo muri Sudan.

 

Kwitwara neza muri Mapinduzi Cup byatumye Bindjeme Solomon ashakwa n’amakipe menshi

 

Salomon Banga Bindjeme II ni umwe mu bakinnyi bakomeje kugaragaza itandukaniro muri Mapinduzi Cup yabereye muri Zanzibar

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 6, 2024 February 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abaraperi n’abanyamakuru bahuriye muri AJSPOR bajyiye guhurira mu mukino w’ishiraniro

December 15, 2024
Ubukungu

Umuvuno mushya mu gutuza neza abatuye mu tujagari i Kigali, kuri Mpazi habaye icyitegererezo

September 9, 2021
Andi makuru

Inama ya Guverinoma yemeje izamurwa ry’umusoro ku nzoga n’itabi

February 10, 2025
Imyidagaduro

Kwibuka 29 : Bwiza yahaye umukoro urubyiruko wo kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

April 10, 2023
Imyidagaduro

The Ben na Kevin Kade bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo i Kampala (Amafoto)

May 16, 2025
Andi makuru

M23 yafunze ikibuga mpuzamahanga cya Goma

January 26, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?