SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inama ya Guverinoma yemeje izamurwa ry’umusoro ku nzoga n’itabi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Inama ya Guverinoma yemeje izamurwa ry’umusoro ku nzoga n’itabi
Andi makuru

Inama ya Guverinoma yemeje izamurwa ry’umusoro ku nzoga n’itabi

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: February 10, 2025
Share
SHARE

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare, yayobowe na Perezida wa Repububulika Paul Kagame, yafashe ingamba zo kongera umusoro ku nzoga za byeri ndetse n’itabi, hanatangizwa gahunda yo gusoresha umusoro ku nyungu kuri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Abagize Guverinoma bafashe umwanzuro wo gushyiraho imisoro itari isanzwe kuri serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga nka Amazon, Netflix n’izindi, mu rwego rwo kurushaho gushaka amikoro azafasha u Rwanda kugera ku ntego za Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST 2).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yavuze ko impinduka mu misoro zabayeho nyuma y’ubushishozi bugamibiriye kurushaho kubaka ubukungu bw’u Rwanda butajegajega no kwihaza kw’igihugu mu birebana n’ingengo y’Imari, ndetse no kugabanya kubeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Ati: “Imisoro twaganiriye uyu munsi tukanayemeza iri mu buryo butatu, uburyo bwa mbere ni imisoro isanzwe iriho ariko hakaba hari serivisi  zitandukanye mu gihugu mu bucuruzi zitayitangaga nka TVA.”

Aha ni ho yatanze urugero ko nta musoro ku nyungu watangwaga ku bikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’ubucuruzi bwa telefoni.

Ati: “TVA ntabwo yatangwaga kuri za telefoni mu rwego rwo gushyigikirako Abanyarwanda benshi bakoresha za telefoni kandi kugeza ubu bisa nk’aho twabigezeho. Hafi 80% by’Abanyarwanda bafite amatelefoni.”

Ikindi cyiciro cy’imisoro yavuze ko cyafashweho umwanzuro ni ukuzamura umusoro utangwa ku itabi, no ku nzoga za byeri bikundwa na benshi mu gihugu.

Ku misoro mishyashya itari isanzwe, hibanzwe kuri serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ubusanzwe zitajyaga zisora cyane cyane abazitanga bakaba bazikomora hanze y’Igihugu.

Ati: “Urugero harimo Netflix, hakabamo Amazon, n’izindi serivisi zimeze nk’izo, na ho twemeje ko hajyaho umusoro. Icyo twashingiyeho gikomeye ni icyifuzo cyo kuva aho turi n’aho dushaka kugana. Nk’uko tubizi turi muri gahunda yo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere NST 2 kandi bikaba bisaba amikoro.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko kugira ngo igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kigere ku rundi bisaba ubushobozi, mu gihe ubwo bushobozi bw’Igihugu buva mu misoro itangwa n’abaturage.

Ati: “Twarabishishoje cyane dusanga ko iyo misoro ari ibintu bishoboka, ntabwo twemeje imisoro idashoboka.”

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko iyo itazahita ishyirirwa mu ngiro icyarimwe, ahubwo izagenda ishyirwa mu ngiro buhoro buhoro kugeza mu mwaka wa 2029, ikizeza ko bizagenda bizakorwa mu buryo buboneye kugira ngo n’abo bireba barusheho kubyumva.

Byitezwe ko ingufu zikomeza gushyirwa mu gusobanurira abasora impinduka zabaye mu misoro, aho abo bireba bose bazegerwa bagasobanurirwa uko bagomba guherekezwa mu kuyitanga.

Perezida wa Gabon Gen Brice Oligui Nguema yanze umushara we
Perezida Paul Kagame yageze i Seoul mu nama ya Korea-Africa Summit mu
Amashimwe ya Khalfan kuri Bull Dogg na Fireman bamwinjije mu muziki
Abapolisi barenga 1000 bazifashishwa mu gucunga umutekano mu matora
Kagame ari kugirana ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusoza kwiyamamaza
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Sydney Harbour Casino

May 28, 2024

Billionvegas Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Slots52 Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Play Free Pokies Online Australia

February 25, 2025

Online Casino Affiliate Website

February 25, 2025

Pharaohs Gold Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?