SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Felix Tshisekedi akomeje gushimangira ko nta biganiro azagirana n’u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Perezida Felix Tshisekedi akomeje gushimangira ko nta biganiro azagirana n’u Rwanda
Utuntu n'utundi

Perezida Felix Tshisekedi akomeje gushimangira ko nta biganiro azagirana n’u Rwanda

Ahupa Radio
Last updated: 2024/02/02 at 10:22 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yashimangiye ko ingabo ze zizarimbura nta mbabazi abo muri M23 bigaruriye ubutaka bw’igihugu cye, anahishura ko nta biganiro yifuza hagati ye n’u Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2024 mu biganiro n’abahagarariye ibihugu byabo muri RD Congo.

Tshisekedi yavuze ko Guverinoma ye itazemera ibiganiro byose bibahuza n’u Rwanda ngo kuko rwafashe ubutaka bwa Congo, binyuze mu mutwe wa M23.

Ati ” Nta biganiro bishobora kuduhuza n’u Rwanda mu gihe rugenzura igice cy’ubutaka bwacu.”

Yijeje ko ingabo za RD Congo, FARDC, zizakora ibishoboka byose, zigakurikirana umwanzi agatikirira ku butaka bwa Congo.

Yavuze ko nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo za RD Congo atazaha agahenge umuntu wese wavogereye ubusugire bw’igihugu cye.

Tshisekedi yongeyeho ko ibyemezo by’amasezerano ya Nairobi na Luanda bizashyirwa mu bikorwa ngo mu gihe u Rwanda rwaba rwavuye mu gihugu cye.

Ati “Uyu mugambi uracyari inzira yonyine yemewe yo gukemura mu mahoro amakimbirane hagati y’igihugu cyacu n’uwateye ari we Repubulika y’u Rwanda.”

Leta ya Congo ntishaka ibiganiro na M23 yita umutwe w’iterabwoba, nubwo imyanzuro yagiye ifatwa ku rwego rw’akarere isaba impande zombi gushyira intwaro hasi, bakagana inzira y’ibiganiro.

Ni mu gihe ingabo za Congo zikomene gutsindwa uruhenu na M23, nubwo uyu mutwe uvuga ko ingabo za Leta arizo ziba zabashotoye.

Hagati aho Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana rugaragaza ko ari urwitwazo kugira ngo Congo itabazwa impamvu yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasinyanye n’uwo mutwe.

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio February 2, 2024 January 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Munyangaju Aurore Mimosa yagizwe Ambasaderi muri Luxembourg

October 19, 2024
Imyidagaduro

Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri gitaramo cya Gen-Z Comedy

April 30, 2025
Imikino

Umunyezamu w’amavubi Ntwari Fiacre ashobora gusezererwa muri Kaizer Chiefs

March 27, 2025
ImikinoImyidagaduro

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

May 15, 2025
Andi makuruImikino

Eco Arts ku bufatanye na Ferwafa bateguye ikiganiro n’abanyamakuru ku mitegurire y’Irushanwa rya SECOTO

May 23, 2023
Utuntu n'utundi

Lagos : Abagabo bakekwaho icyaha cyo gukora inzoga zihenze cyane batawe muri yombi

June 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?