SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyezamu w’amavubi Ntwari Fiacre ashobora gusezererwa muri Kaizer Chiefs
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Umunyezamu w’amavubi Ntwari Fiacre ashobora gusezererwa muri Kaizer Chiefs
Imikino

Umunyezamu w’amavubi Ntwari Fiacre ashobora gusezererwa muri Kaizer Chiefs

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: March 27, 2025
Share
SHARE

Umunyezamu mpuzamahanga w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, ashobora kuva muri Kaizer Chiefs atagiriyemo ibihe byiza, akerekeza mu yindi kipe mu zimwifuza harimo n’iz’i Burayi.

Mu minsi ya mbere akigera muri Kaizer Chiefs, yakinnye imikino irindwi yinjizwamo ibitego 11, byahise bituma umutoza Nasreddine Nabi atamuha umwanya ahubwo ahita yimika Bruce Bvuma nk’umunyezamu wa mbere akajya asimburwa na Brandon Peterson.

Uyu mukinnyi w’Amavubi aherutse guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko ku bw’amahirwe make yinjizwa ibitego bitatu harimo bibiri bya Nigeria na kimwe cya Lesotho.

Nubwo uyu mwaka utamubereye mwiza, itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo rivuga ko izina ry’uyu mukinnyi riri muri amwe ashobora gusohoka muri Afurika y’Epfo.

Umwe mu bazi neza iby’uyu mukinnyi yagize ati “Si umukinnyi wacu ariko izina rye riri mu yo twahawe n’abantu kandi imiterere ye ihuye cyane n’isabwa ku munyezamu. Hari rero amahirwe yabonetse harimo n’ayo tugomba gusubiramo bigendanye n’aho azerekeza ku isoko ry’abakinnyi ritaha.”

“Bizagendana ariko n’ibyo abamutuzaniye basabye. Turabizi ko atari kubona umwanya uhagije wo gukina, ariko amafaranga azamutangwaho na yo arumvikana.”

Bivugwa ko Ntwari w’imyaka 24 yageze gushakirwa ikipe muri Arabie Saoudite muri Mutarama 2025 ariko ntibyakunda, ariko kuri iyi nshuro ashobora kujya muri imwe mu makipe yo muri Kazakhstan.

 

Yolande Makolo yishimiye icyemezo Ferwafa Yafatiye abafana ba Kiyovu siporo batutse Mukansanga Salima
Bizimana Djihad azakina Europa League
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abakinnyi inkuba yakubise basezerewe mu bitaro.
Rafael Nadal ntazakina US OPEN
“Ibyo yavuze ntabwo ari byo” – Chairman wa APR FC Col Karasira Richard !
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Why Is There No Craps In Australia

February 25, 2025

Aristocrat Pokies Online Casino

May 28, 2024

Wild Slots Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Best Pg Soft Slot

May 28, 2024

Casino Pig Game

May 28, 2024

Smoke Ace Casino Promo Code

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?