SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: “Ibaruwa ya Perezida wa Gasogi [United], KNC asezera twayibonye”- Kalisa Adolphe ’Camarade
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > “Ibaruwa ya Perezida wa Gasogi [United], KNC asezera twayibonye”- Kalisa Adolphe ’Camarade
Imikino

“Ibaruwa ya Perezida wa Gasogi [United], KNC asezera twayibonye”- Kalisa Adolphe ’Camarade

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/30 at 12:47 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Rwanda Premier League byemeje ko byakiriye ibaruwa ya Gasogi United isezera mu marushanwa.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Mutarama 2024, ni bwo Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwatangaje ko bwakiriye ibaruwa ya Perezida wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuriza Charles (KNC).

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko na Rwanda Premier League yamaze kubona ibaruwa yo gusezera muri Shampiyona y’u Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yemereye B&B FM ko Gasogi United yamaze kuva mu marushanwa yose.

 

Ati “Ibaruwa ya Perezida wa Gasogi [United], KNC asezera twayibonye. Hari inzira binyuramo ngo ikipe isezere. Hari komisiyo zibishinzwe zigomba kohererezwa ubusabe bwe. Ibyo byose bigiye kwigwaho.”

Kalisa yongeyeho ko abona nta mpamvu ihari yatuma Gasogi United isezera. N’iyo yaba ari amakosa mu misifurire yamwibukije ko atari mashya mu mupira w’amaguru, ari yo mpamvu hagiye higwa ukuntu akosorwa.

Urugero yatanze ni ku gitego cya Maradona cyo mu 1986 n’igitego cyahesheje u Bwongereza Igikombe cy’Isi cyo mu 1966 gitsinzwe na Wolfgang Weber ku munota wa100 kuko “n’ubu kitaremerwa na laboratwari zose zishobora kumenya niba cyaragiyemo cyangwa kitaragiyemo.”

 

Nubwo bimeze bityo ariko, abakinnyi b’iyi kipe bo bakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kuko inama yagombaga kubahuza n’ubuyobozi bw’ikipe kuri uyu wa Kabiri yasubitswe bitunguranye ikimurirwa ku wa Gatatu.

Guseswa kwa Gasogi United FC kwemejwe na Perezida wayo Kakooza Nkuliza Charles, ku wa Gatandatu nyuma yo gutsindwa na AS Kigali bikarangira atishimiye uburyo bw’imisifurire.

Ikipe ya Gasogi United yashinzwe mu 2016, ijya mu Cyiciro cya Kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa FERWAFA. Yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere guhera mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Muri Shampiyona, iyi kipe iri ku mwanya wa munani n’amanota 22 mu mikino 18.

FERWAFA yakiriye ibaruwa yo gusezera kwa Gasogi United muri ruhago y’u Rwanda

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 30, 2024 January 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.

January 20, 2024
Imyidagaduro

The Ben ,Diamond ,Bebe Cool na Eddy Kenzo bayuze abaitabiriye igitaramo cya Coffe Marathon UG (Amafoto

May 25, 2025
Andi makuru

Madamu Mushikiwabo yakiriwe mu biro na Col Doumbouya

January 9, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Abahanzi Bushali, Ariel Wayz, Ruti Joel, Chriss Eazy bazataramira abazitabira ibirori bya Kigali Protocal

June 21, 2023
Imyidagaduro

The Ben yateye umutoma ukomeye umukunzi we Pamella wizihije isabukuru

January 31, 2023
Imyidagaduro

Itorero Urukerereza ryataramiye mu iserukiramuco riri kubera muri Ethiopia

March 24, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?