Umuhanzi Nyarwanda Okkama yahishuye ko we n’umugore we babyaranye umwana w’imfura bahuriye ku mbuga nkoranyambaga
Ossama Masut Khalid ubusanzwe niyo mazina ye ariko yamamaye nka Okkama mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Toto’ ‘Lotto’ yakoranye na Kenny Sol, ‘Puculi’ ‘Iyallah’ “Tsaper ‘ n’izindi kugeza kuri ‘Wallah’ aherutse gushyira hanze.
Uyu musore urugendo rwe rwa muzika mu buryo bweruye rwatangiye mu 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Loto” acyiga ku ishuri ryugisha umuziki rya Nyundo, inzuzi ze ntizatinze kwera kuko yamenyekanye akiri ku ntebe y’ishuri.
Mu kiganiro Meet me Tonight cya Gen Z Comedy Show, yabajijjwe byinshi ku bijyanye n’umuryango ndetse n’umugore we aho yashimangiye byinshi kuko bamenyanye mbere y’uko babyarana .
Ubwo umwe mu banyamakuru yamubazaga niba koko umugore adakoresha imbuga nkoranyambaga cyane yamusubije ko ahubwo we avuga ibyo atazi kuko bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga .
Abajijwe ku kuba nta bantu benshi bamubona mu itangazamakuru Okkama yavuze ko ari ibintu yishimira kuba ari umwana we n’umugore we batajya mu itagazamakuru cyane abyishimira kuko byaba ari ukubijirira mu buzima bwabo kandi abyishimira cyane kubera bibaha umutekano uhagije