John Ikechukwu Okafor wamamaye nka Mr. Ibu muri sinema ya Nigeria (Nollywood) yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 62, yari amaze amezi atanu ahanganye n’uburwayi bwateraga kuvura kw’amaraso mu bice by’amaguru, bwatumye acibwa ukuguru mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kubagwa inshuro zirenga zirindwi.
Mr Ibu yaguye mu bitaro bya Evercare Hospital biri i Lagos. Kugeza ubu umuryango we ntabwo uratangaza byinshi ku rupfu rw’uyu mugabo usize abana batatu.
Iby’urupfu rwe byemejwe n’umujyanama we Mr Don Single Nwuzo wabitangarije Emeka Rollas, umuyobozi w’ihuriro ry’abakinnyi ba filime muri Nigeria.
Mu 2022 Mr Ibu yatangaje ko yarozwe inshuro nyinshi n’abantu batandukanye harimo na bamwe mu bagize umuryango we batishimiye iterambere rye.
Muri Gashyantare 2024, Polisi ya Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama-Naira (arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.
Uyu mukinnyi wa filime wanyuze benshi bitewe n’urwenya rwe, yamamariye muri filime zitandukanye zirimo “Mr Ibu”, “Mr Ibu in London”, “Police Recruit”, “A Fool At 40” n’izindi.