La Creola Restaurant & Lounge ni mwe muri Restaurant zikunzwe cyane muri iyi minsi i kigali kubera serivise ndetse n’amafunguro bategurira abakiliya
Mu rwego rwo gukomeza gutegura abakozi bayo ndetse gutegurira abakiliya bayo ibintu byiza ubuyobozi bwa La Creola Restaurant & Lounge buramenyesha abakiliya bayo ku kuri uyu wa kabiri batazabasha kubona serivise zose bahabwaga kuri uwo munsi kubera inama rusange bafite
Mu kiganiro na Bwana Vedish Purdassee Umuyobozi Mukuru wa La Creola Restaurant&Lounge akaba ari nawe wayishinze yatangarije AHUPA RADIO ko kuri uriya munsi bazafunga umunsi wose mu rwego rwo kurebera hamwe n’abakozi babo uko umwaka ushize bakoze barebe aho baba batarakoze neza ndetse no kwigira hamwe uko imibereho myiza yabo yarushaho kuba myiza muri uyu mwaka.
Ku ruhande rw ushinzwe imicungire y’abakozi muri la Creola witwa King we yadutangarije ko uwo munsi kandi azaba ari umunsi w’ibyishimo hagati y’ubuyobozi ndetse n’ imiryango y’abakozi ba La Creola Restaurant and Lounge aho nyuma y’inama hari ibindi bikorwa biteganyijwe nk’umukino w’umupira w’amaguru. Amarushanwa yo kubyina no kuririmba ndetse bakazanabona umwanya wo kwifotoreza ku itapi itukura aho bazabona umwanya wo kwifotoza.
Uwo munsi uzasozwa n’ubusabane hagati yabatumiwe ndetse n’abakozi ba La Creola Restaurant and Lounge mu masaha ya nimugoroba.
La Creola Restaurant&Lounge iherereye ku kimuhurura munsi ya Minisiteri y’ubutabera ku muhanda KG 28 Ave, wanabahamagara kuri numero 0793084995