SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ntituzahora twikorezwa ibibazo bya RDC kandi ntawuzaducecekesha :Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ntituzahora twikorezwa ibibazo bya RDC kandi ntawuzaducecekesha :Perezida Kagame
Andi makuru

Ntituzahora twikorezwa ibibazo bya RDC kandi ntawuzaducecekesha :Perezida Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: February 8, 2025
Share
SHARE

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudateze guceceka ndetse RDC n’abandi badateze kurucecekesha mu gihe umutekano warwo ugeramiwe.

Umukuru w’Igihugu witabiriye inama yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo yahuje abakuru b’ibihugu ba EAC na SADC, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje inshuro zitabarika ibirubangamiye.

Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntishobora kuducecekesha mu gihe hari ibibazo by’umutekano bibangamiye igihugu cyacu. Nta muntu n’umwe uzaducecekesha.”

“Twamaze igihe kinini twinginga RDC n’abayobozi bayo, twagaragaje ibibazo, twasabye RDC kubikemura, barabyanze. Ntituzagire indi nama imeze nk’izo twagize.”

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwisirisimba inyuma y’ibibazo, avuga ko ikiri kuba ari intambara ishingiye ku bwoko imaze igihe kinini itutumba, kwima abantu uburenganzira bwabo no gutera u Rwanda.

Ati “Mugomba guha abantu uburenganzira bwabo, mugatera intambwe hanyuma mugakemura ibibazo.”

Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko intambara iri kuba yatangijwe na RDC, ko nta hantu na hamwe u Rwanda ruhurira nayo. Ati “Twarayikorejwe, dusabwa kuyigira iyacu. Ntabwo byashoboka.”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko bikwiriye ko ikibazo gihabwa agaciro gakwiriye, hagashakwa umwanzuro urambye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inama yabereye i Dar es Salaam ari iy’amateka, kuko itanga ibisubizo by’ako kanya n’iby’igihe kirekire mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere muri rusange.

Inama y’abakuru b’ibihugu yanzuye ko imirwano ihagarara bwangu, umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo na M23.

Kigali : Abantu batunguwe no kubona z’ambassade I Kigali zizamura ibendera y’abakundana bahuje ibitsina (LGBTQ)
Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence
#Kwibuka 29 : Amateka n’ibigwi bya Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuhinde :Umunyacanada w’imyaka 32 yafatanywe igihanga cy’ingona
Perezida yitabiriye inama yo kwizihiza imyaka 25 EAC imaze muri Tanzania
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Irish Online Gambling Regulator

May 28, 2024

Iphone Slot Games

May 28, 2024

Pokies Open Christmas Day

May 28, 2024
Imyidagaduro

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

May 29, 2025

Online Pokies To Play For Free

May 28, 2024

Winning Roulette Games In Dublin

April 15, 2018

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?