Kigali Tents Tech Ltd n’isosiyete nyarwanda imaze kumenyekana mu gukora amahema atandukanye hano mu rwanda .
Iyi sosiyete izwiho kugira n’ibindi bikoresho bigendana no gukora amahema atandukanye yifashishwa mu birori bikomeye.
Kigali Tents Tech Ltd kandi izwiho gukorera abakiliya bayo ibishushanyo ikanakora amahema yo mu rwego rwo hejuru yaba ayo mu birori ,mu bucuruzi ,ubukerarugendo,ubusitani, ndetse nakoreshwa mu buhinzi n’andi y’ubwoko butandukanye .
Mu kiganiro na Ahupa Radio ushizwe ibikorwa muri Kigali Tents yadutangarije aho igitekerezo cyo gushinga iyo sosiyete imaze kuba ubukombe mu gukora no gutunganya amahema cyaturutse .
Yagize ati “ Umuyobozi mukuru wabo ari umuntu ufite uburambe mubyo gukora amahema hano mu rwanda kuva mu mwaka wa 2000 aho yatangiye akora mu nganda zayo aho yagiye yunguka byinshi harimo n’uburambe kugeza aho mu mwaka wa 2019 yafashe icyemezo cyo gushiga Kigali Tents Tech .
Yakomeje avuga ko hamwe n’uburambe bw’imyaka 20 yari afite mu bikorwa byo gukora amahema ukoresheje tekinike ndetse n’ibishushanyo mbonera yashatse abakozi babigize umwuga kandi bafite ubuhanga bwo kureba igishushanyo mbonera bakemeza ko ihema ukeneye ryakorwa kandi rikaza rifite ubuziranege bwo mu rwego rwo hejuru .
Yadutangarije ko kugeza ubu bafite bakora amahema manini yagenewe ubukwe ashobora gushyirwa mu mbuga za Hoteli , amahema yo gukambika mu mu bukerarugendo mu gihe cy’imvura ,ubushyuhe cyangwa urubura nandi moko menshi y’amahema
Mu gusoza yadutangarije ko muri ibi bihe mu Rwanda turi mu gihe cy’imvura nyishi abantu bose bagana Kigali Tent Tech Ltd kuko babazaniye amahema akomeye kandi yarinda ibikorwa byabo byose ntihagire icyangirizwa nk’imvura ikomeje kwangiza byinshi .
Uwifuza kugana Kigali Tent Tech Ltd ikorera mu mujyi wa Kigali kuri KN 120 ndetse ushobora kubandikira kuri email : [email protected] cg ukabahamagara kuri +250788914308