SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rayon Sports WFC yahawe agahimbazamusyi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rayon Sports WFC yahawe agahimbazamusyi
Imikino

Rayon Sports WFC yahawe agahimbazamusyi

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/20 at 9:55 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ubuyobozi bw’Uruganda rwa SKOL Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, bwageneye agahimbazamusyi ka miliyoni 3 Frw Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore iheruka kwitwara neza ubu ikaba iyoboye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Rayon Sports WFC yabigezeho ku wa 13 Mutarama 2024 ubwo yatsindaga AS Kigali WFC ibitego 2-1, byatumye ifata umwanya wa mbere n’amanota 37 mu mikino 13 imaze gukinwa.

Umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd, Eric Gilson, washyikirije iyi kipe agahimbazamusyi ka miliyoni 3 Frw, yavuze ko biri muri gahunda y’uru ruganda yo gufata kimwe ikipe y’abagabo n’iy’abagore.

Ubuyobozi bwa SKOL bwijeje akandi gahimbazamusyi k’inyongera mu gihe Rayon Sports WFC izaba yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

SKOL ni umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports kuva mu 2014 aho iyi kipe yamamaza uru ruganda binyuze ku myambaro yambara no mu bindi bikorwa byayo mu gihe rwo ruyifasha mu bikorwa bitandukanye.

Muri ibyo bikorwa harimo kugenera amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore, uduhimbazamusyi mu gihe yegukanye Igikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro.

SKOL yageneye Rayon Sports WFC agahimbazamusyi ka miliyoni 3 Frw kubera uko iri kwitwara muri Shampiyona y’Abagore
Abakinnyi ba Rayon Sports bakiriwe na Sko.
Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL, Eric Gilson n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Kana Beni Axella.

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy January 20, 2024 January 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kigali : Abantu batunguwe no kubona z’ambassade I Kigali zizamura ibendera y’abakundana bahuje ibitsina (LGBTQ)

May 17, 2023
Imyidagaduro

Okkama yashimangiye ko kuba umugore we atagaragara mu itangazamakuru bibaha umutekano

January 26, 2024
Imyidagaduro

Ifoto ya Knowless ya mbere yuko abyara ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 18, 2023
Andi makuru

DR Congo :abarenga 50 baguye mu bwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu

October 3, 2024
Kwamamaza

The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bishimiye kwamamaza ibikorwa bya Tecno mu Rwanda (Amafoto)

May 9, 2024
Imyidagaduro

Bwiza yahishuye ikizatuma amurikira alubumu ye 25 shades mu bubiligi

January 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?