Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye mu Rwanda, Skol Brewery Ltd, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Orion BBC mu bukangurambaga bwayo bwo gutera ibiti #OneShootOneTree.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2024. Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd na Orion Basketball Club ndetse n’ubw’amakipe ya Rayon Sports.
#OneShootOneTree Campaign yatangijwe na Orion BBC, yiyemeza ko buri nota rizajya ritsindwa mu mukino rihwanye n’igiti cyo guterwa kandi yatanze umusaruro kuko binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 51 mu turere twose tw’igihugu.
Mu masezerano mashya, Orion BBC yagiranye na Skol, hinjijwemo na Rayon Sports y’Abagore, ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, uru ruganda rusanzwe rufasha.
Kuri iyi nshuro impande zombi zemeranyijwe ko igitego Rayon Sports izajya itsinda mu gihe cy’amarushanwa, kizaba gihwanye no gutera ibiti 50.
Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson, yavuze ko iyi mikoranire iri mu murongo w’uru ruganda wo gukomeza kubungabunga ibidukikije.
Ati “Iyi mikoranire izakomeza gutanga umusanzu uhamye mu kubungabunga ikirere n’ibidukikije, gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka, gufata amazi neza n’izindi nyungu ku bidukikije binyuze mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kwimakaza imibereho myiza y’Abaturarwanda.’’
Skol izajya itanga amafaranga mu gushaka ibiti biterwa no kumenya aho bijyanwa cyane ko isanzwe ifitanye amasezerano na Minisiteri y’Ibidukikije.