Iyi mikino izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024. Izabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.
Iyi shampiyona ya Sitting Volleyball izaba igeze mu gace ka Gatatu (Phase ya Gatatu). Ibyiciro byombi (abagabo n’abagore) bizakina.
Nyuma y’aka gace ka Gatatu, hazamenyekana amakipe azaba yageze ku mikino ya nyuma izakinwa mu kwezi kwa Werurwe 2024.

Ikipe y’Akarere ka Bugesera mu bagore n’iya Gasabo mu bagabo, ni zo zegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.