Umuraperi 50 Cent yatangaje ko umwaka wa 2024 uzarangira adakoze imibonano mpuzabitsina ndetse yihaye intego yo kwifata cyane.
Curtis James Jackson III ukoresha 50 Cent mu muziki ni umuraperi ufite izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi ku Isi ndetse abifatanya n’ubushabitsi.
50 Cent yabwiye MSN ko uyu mwaka wose azawumara yifashe ku kijyanye no kureba icyoroshye abagore no gutera akabariro.
Yagize ati “Ndi gutekereza cyane ku buryo ntashaka ikintu cyose kimvangira kikandogoya. Umwaka wa 2024 nzawumara nifata, sinzakora imibonano mpuzabitsina”.
50 Cent kandi yanavuze ko umwaka wa 2024 atazagerageza kwishora mu rukundo kuko rwamukururira kuryamana n’ab’igitsinagore. Uyu mugabo afite abana babiri, yabyaye ku bagore babiri batandukanye.
Kuva mu 2003 yasohora album yitwa “Get Rich or Die Tryin” yabaye umuraperi ukunzwe abikesha indirimbo yise ‘In da Club’ yabaye iya mbere yumviswe cyane kuri radiyo mu mateka ya Hip hop.
50 Cent yashinze inzu ifasha abahanzi ayita G-Unit Records. Yaboneye izuba muri Amerika, i New York ku wa 6 Nyakanga 1975. Yatangiye umuziki mu 1996 akaba afatwa nk’umuraperi ukize dore ko imibare ya Forbes mu 2023 igaragaza ko atunze miliyoni $45.