Umuramyi wo mu gihugu cy’u Burundi ariko utuye mu gihugu cy’u Bufaransa,Fortran Bigirimana yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,aho aje mu gitaramo azahuriramo n’abaramyi James na Daniella kizaba kuri icyi Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024
Iki gitaramo Fortran yaje gutaramiramo Abanayrwanda kizabera kuri New Life Bible Church ku Kicuriro,ikaba ari inshuro ye ya gatatu agiye gutaramira mu Rwanda nyuma ya 2014 na 2016 .
Akigera i Kigali mu kiganiro n’itangazamakuru Fortran yijeje abantu igitaramo cyiza ndetse avuga ko yari akumbuye kuza muri Afurika by’umwihariko u Rwanda kuko aba akumbuye amwe mu mafunguro yahoo cyane cyane “Ubugari”.
Fortran yanakomoje ku mwuga wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko umaze gutera imbere haba mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, umaze kugera ku rwego rushimishije.
Fortran yavuze no kuri James uzwi mu itsinda rya James na Daniella wari waje kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Yagize ati ”James ni inshuti yanjye, umuvandimwe,njya mwakira i Burayi iyo yaje gutaramirayo, rero nanjye yaje kunyakira. Ikindi ni umukozi w’Imana nkanjye ni nayo mpamvu tuzafatanya we na madamu we mu gitaramo nyirizina”.