SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Liliane Mbabazi yahishuye impamvu yatumye atandukana na Radio
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Liliane Mbabazi yahishuye impamvu yatumye atandukana na Radio
Imyidagaduro

Liliane Mbabazi yahishuye impamvu yatumye atandukana na Radio

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 9, 2024
Share
SHARE

Urukundo rwa Mozey Radio na Lilian Mbabazi ruri mu nkuru zagarutsweho cyane muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gusa benshi ntibamenye icyatandukanyije aba banyamuziki bombi bafitanye abana babiri Asante Manzi Ssekibogo na Izuba Ssekibogo.

Mu mashusho y’iminota 47 yashyizwe ku rubuga rwa Swangz Avenue, uyu muhanzikazi yavuze ko yari amahitamo ye yo gutandukana na Mowzey Radio mu rwego rwo kumurinda, abana babo, kurinda urukundo bari bafitiye Se ndetse hari isura atashakaga ko bamubonaho.

Yagize ati “Njye na Mowzey twari dufitanye umubano wihariye, uriya mugabo ndamukunda n’umutima wanjye wose ariko hari igihe twagezemo tunyura mu bintu bibi cyane. Nashatse ko abana bacu bibuka papa wabo mu buryo butandukanye nubwo nabonye. Ni yo mpamvu twatandukanye.”

“Nashakaga kumurinda we n’abana ndetse n’urukundo bamufitiye, ndabizi byaramugoye, natwe byaratugoye, umuhungu n’umukobwa wanjye bari bato, nahisemo kugenda kugira ngo mbarinde.”

N’ubwo Radio ari umwere muri iki kibazo, Lilian Mbabazi, yavuze ko ibikorwa bye n’ibindi byari bimukikije ari bimwe mu byagize ingaruka ku mubano wabo.

N’ikiniga cyinshi yagize ati “Si uko Mowzey yakoze ikintu kibi, ahubwo ibintu byari bimuzengurutse, abantu bari kumwe na we kandi mfite abana bato n’inshingano zo kubarinda. Mowzey yashoboraga kugenda akamara amezi abiri ari mu bitaramo nkasigarana n’abana kandi nanjye mfite gukora umuziki ariko abana ni bo bazaga mbere y’ibyo.”

Lilian Mbabazi avuga ko aticuza kuba yaratandukanye na Mowzey Radio, yizera ko inzira y’ubuzima iyobowe n’imbaraga z’Imana.

Yakomeje ati “Nta kundi nari kurinda Mowzey n’abana uretse kuba dutandukanye kugira ngo twishyire ku murongo. Ni uko byagenze, buri ntambwe yose dutera Imana iba izi ikizakurikaho, ntabwo mbyicuza, n’iyo mpaguma hari icyari kuba.”

Lilian Mbabazi yavuze ko mbere y’uko Mowzey Radio yitaba Imana hari gahunda y’uko basubirana bakarera abana babo bari kumwe.

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko atongeye kujya mu rukundo nyuma ya Mowzey Radio ndetse nta gahunda afite yo kongera gukundana bitewe n’inshingano afite gusa ngo hagize n’uboneka yaba afite urukundo rurenze urwo yabonye.

Kompanyi ya The Promise Grp Ltd igiye gushyira hanze Igice cya Mbere cya Filime Hidden Truth
Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25
Umuhanzi Javanix yashyize hanze indirimbo yise Abachou ijambo rikunzwe cya ku mbuga nkoranyambaga
Knowless yashimangiye ko agarukanye ingufu nyuma yo kwibaruka umwana wa 3
Ange Kagame yashimangije alubumu ya Ruti Joel yise Musomandera
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Payoneer Casino Australia Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Inca Sun Slot Machine

May 28, 2024

Ie Electronic Casinos No Deposit

May 28, 2024

Top 10 Ie Slot Sites

May 28, 2024

Ireland Online Videoslots No Deposit Sign Up Bonus

May 28, 2024
Imyidagaduro

Alliah Cool yahembye bamwe batsindiye ibihembo muri ‘Leadership Excellence  muri Nigeria

November 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?