Ikipe ya ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Nyafurika ‘FIBA Africa Women’s Basketball League’, ariyo REG WBBC yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Université de Douala yo muri Cameroun amanota 85-54 mu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023 i Alexandria mu Misiri.
Uyu mukino wa ¼ watangiye amakipe yombi agendana mu manota cyane. Mu minota itatu ya nyuma y’aka gace, Tiffany Mitchell na Destiney Philoxy batangiye gutsinda amanota menshi.
Agace ka Mbere karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 21 kuri 15 ya Université de Douala.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje kwitwara neza Tiffany na Nia Clouden batsindaga amanota menshi ari na ko ikinyuranyo cyiyongeraga cyane. Igice cya Mbere cyarangiye REG WBBC yatsinze Université de Douala amanota 51-21.
Ikipe yo muri Cameroun yavuye kuruhuka igerageza gutsinda ariko ntibyaramba kuko Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yahise yongera gutsinda amanota cyane ndetse izamura ikinyuranyo kigera mu manota 40.
Agace ka Gatatu karangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 74-38.
Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance yaruhukije ikipe ye ya mbere yinjiza mu kibuga abakinnyi nka Micomyiza Rosine, Mwizerwa Faustine, Dusabe Jane, Kiyobe Chantal na Irakoze Nelly.
Ibi byatumye iyi kipe idatsinda amanota menshi nk’uko yari yatangiye umukino gusa na Université de Douala ntacyo byayifashije kuko yatakazaga imipira cyane.
Umukino warangiye REG WBBC yatsinze Université de Douala amanota 85-54, igera muri ½ itaratsindwa.

Iyi kipe izahura n’izava hagati ya Equity Bank na Kenya Ports Authority mu mukino uteganyijwe ku wa Mbere, tariki 18 Ukuboza 2023 saa 15:30.
