Ku uyu wa kabiri Tariki ya 12 Ukuboza 2023 muri BK Arena ahaberye ikiganiro n’ itangazamakuru cyari cyahurije hamwe Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali ndetse n’abaterankunga bígitaramo cya Christmas carols Live Concert .
Muri icyo kiganiro harimo abaterankunga batandukanye bifatanyije na Chorale de Kigali kugira ngo kizagende neza mu mitegurire muri abao harimo ONE CUP Coffee Roasters ifite uburambe mu gutunganya ikawa nyarwanda ndetse ikanayibagezaho .
Umuyobozi Mukuru wa ONE CUP Coffee Roasters Gatera Andrew muri icyo kiganiro yatangaje byinshi kubyo bakora kugira ngo abanyarwanda babone ikawa nziza kandi iryoshye .

yagize ati “muri ONE CUP Coffee Roasters si ukugurisha ikwa yo kunywa gusa cyangwa gutanga amafunguro kubatungana ahubwo umugambi wacu wa mbere núgukundisha abanyarwanda ibyiwabo n’ Ikawa irimo .
Yakomeje agira avuga ko batangira batarai bagamije gutunganya kwa nziza kugira ngo bayohereze mu mahanga nko bamwe mu bayitunganya babikor aho uzanga ikawa yabo bayoherezayo ari imwe nziz acyane isigaye ukayisanga mu maguriro atandukanye hano mu Rwanda ku giciro kiri hejuru kandi hari uburyo nábanyarwanda bakumvamo Kawa yakorewe iwabo .
Andrew yavuze kandi ko kugeza ubu muri ONE CUP Coffee Roasters bafite ubushobozi bwo kwihingira ikawa ndetse bakanayitungayiriza mu buryo bwose haba ubwa kinyarwanda ndetse nubwa kizungu ku buryo buri muntu we se yiyumvira uburyohe bwabyo .yongeyeho kandi ko bishimira kwigisha buri we ubaganye uko ikawa itungwa kuva mu murima kugera inyowe .
Muri icyo kiganiro kandi Bwana Andrew yaboneyeho gushishikariza abanyarwanda cyane cyane abakunda ibikorwa bya Chorale de Kigali kuzitabira icyo gitaramo aho guhera kuri uyu wa Gatatu abanyamakuru bagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byabo bashobora guca muri ONE CUP Coffee Roasters bagahabwa agakombe k’ikawa naho uwaguze itike yo kwitabira icyo gitaramo nawe akaba aruko akaba yemerewe ikawa kugeza ku munsi nyamukuru w’ igitaramo ndetse anabizeza ko muri BK Arena bazabasha kwinyera ikawa Nziza yatunganyijwe n’ abakozi bazobereye mu gutunganya Ikawa .
Wifuza kwifatira Ikawa iryoshye n’amafunguro aryoshye n’umuryango wawe cyangwa inshuti zawe muri ONE CUP Coffee wabasanga ku Gishushu munsi ya Feux Rouge mu gahanda 16 KG 599 Street,





