Apotre Yongwe wari wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’Agateganyo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubwo bujurire bwemeza ko akomeza gufungwa.
Kur’uyu wa 4 Ukuboza 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwategetse ko Apôtre Yongwe akomeza gufungwa by’agateganyo
Urukiko ruvuga ko nyuma yo gusuzuma impamvu yatanze ajurira rwasanze hari amashusho ye yagaragaye bigaragara ko ari gushishikariza abantu gutanga amaturo ngo nawe ategeke kugira ngo ibitangaza bibe.
Ibi rero urukiko ngo rwasanze bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko atari kubwira abantu ko abakorera ibitangaza hanyuma ngo abake amafaranga mbere yo kubasengera, ikindi ngo ntiyari akwiye kwizeza abantu ibitangaza atashobora, ikindi ngo abamwizeye bakamuha amafaranga batarayasubijwe.
Ku bamureze, Apôtre Yongwe yavuze ko bagiranye amasezerano Urukiko rusanga bitagize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu ahubwo bigaragara ko ari inshingano mbonezamubano atubahirije.
Urukiko rwategetse ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kidahinduka bityo Apôtre Yongwe agakomeza gufungwa by’agateganyo.
Apotre Yongwe amaze iminsi 65 afunzwe, akaba yarafashwe akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi.