Abahanzi barimo Tom Close, Nel Ngabo na Bushali banyuze benshi mu banyeshuri barenga 2000 bitabiriye igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’ cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
Cyari igitaramo cya kabiri cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’ nyuma y’icyabereye mu Karere ka Bugesera mu minsi ishize.
Ku wa 1 Ukuboza 2023, muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ni ho ibi bitaramo byari byerekeje, abahanzi barimo Tom Close, Nel Ngabo na Bushali bashimisha abanyeshuri baho.
Tom Close wavangaga indirimbo ze zo hambere n’iz’ubu ni we wagiye ku rubyiniro mbere ashimisha abakunzi b’umuziki ari nako asigira umukoro abahanzi bagombaga kumukurikira.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye ntibigeze bamutenguha kuko babyinanye na we kugeza ku munota wa nyuma.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Tom Close yakurikiwe na Nel Ngabo uri mu bagezweho mu rubyiruko.
Nel Ngabo abinyujije mu ndirimbo ze nka “Muzadukumbura” yakoranye na Fireman, “Nywe”, “Zoli” n’izindi nyinshi yashimishije abari muri iki gitaramo.
Ni igitaramo cyagombaga gusozwa na Bushali, uyu muraperi uri mu bakunzwe bikomeye n’urubyiruko no muri Kaminuza y’u Rwanda yasanze ari uko kuko yagaragarijwe ibyishimo by’ikirenga.
Uyu muhanzi yataramiye abanyeshuri mu ndirimbo ze hafi ya zose zakunzwe nka “Ni muebue”, “Ku gasima”, “Mukwaha” n’izindi.
Ibi bitaramo bitangirwamo ubutumwa butandukanye ariko by’umwihariko byitsa cyane ku gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA kuko ari icyorezo kirwugarije.
Ibitaramo bya ‘Isango na Muzika Awards Tour’ bizakomereza ahazwi nka Norvège i Karama ku wa 9 Ukuboza 2023, mbere y’uko ibihembo bitegurwa n’iki gitangazamakuru bitangwa ku wa 17 Ukuboza 2023.