SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tom Close, Nel Ngabo na Bushali banyuze abitabiriye igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’I Huye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tom Close, Nel Ngabo na Bushali banyuze abitabiriye igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’I Huye
Imyidagaduro

Tom Close, Nel Ngabo na Bushali banyuze abitabiriye igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’I Huye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/02 at 12:58 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abahanzi barimo Tom Close, Nel Ngabo na Bushali banyuze  benshi  mu banyeshuri barenga 2000 bitabiriye igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’ cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Cyari igitaramo cya kabiri cya ‘Isango na Muzika Awards Tour’ nyuma y’icyabereye mu Karere ka Bugesera mu minsi ishize.

Ku wa 1 Ukuboza 2023, muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ni ho ibi bitaramo byari byerekeje, abahanzi barimo Tom Close, Nel Ngabo na Bushali bashimisha abanyeshuri baho.

Tom Close wavangaga indirimbo ze zo hambere n’iz’ubu ni we wagiye ku rubyiniro mbere ashimisha abakunzi b’umuziki ari nako asigira umukoro abahanzi bagombaga kumukurikira.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye ntibigeze bamutenguha kuko babyinanye na we kugeza ku munota wa nyuma.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Tom Close yakurikiwe na Nel Ngabo uri mu bagezweho mu rubyiruko.

Nel Ngabo abinyujije mu ndirimbo ze nka “Muzadukumbura” yakoranye na Fireman, “Nywe”, “Zoli” n’izindi nyinshi yashimishije abari muri iki gitaramo.

Ni igitaramo cyagombaga gusozwa na Bushali, uyu muraperi uri mu bakunzwe bikomeye n’urubyiruko no muri Kaminuza y’u Rwanda yasanze ari uko kuko yagaragarijwe ibyishimo by’ikirenga.

Uyu muhanzi yataramiye abanyeshuri mu ndirimbo ze hafi ya zose zakunzwe nka “Ni muebue”, “Ku gasima”, “Mukwaha” n’izindi.

Ibi bitaramo bitangirwamo ubutumwa butandukanye ariko by’umwihariko byitsa cyane ku gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA kuko ari icyorezo kirwugarije.

Ibitaramo bya ‘Isango na Muzika Awards Tour’ bizakomereza ahazwi nka Norvège i Karama ku wa 9 Ukuboza 2023, mbere y’uko ibihembo bitegurwa n’iki gitangazamakuru bitangwa ku wa 17 Ukuboza 2023.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 2, 2023 December 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Zeo Trap,Nel Ngabo,Chris Eazzy ,Papa cyangwe binjije abanyarubavu mu bunani mu byishimo byinshi

January 3, 2025
Kwamamaza

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

February 7, 2025
Andi makuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Aleksey Danilov

March 27, 2024
Imyidagaduro

Icyamamare Roberto De Niro yibarutse ku myaka 79

May 11, 2023
Imyidagaduro

Massamba Intore Bwiza ,King James na Kenny soory bishimiwe n’abagande mu gitaramo cyateguwe n Gen Muhoozi(Amafoto )

April 20, 2023
Utuntu n'utundi

Ifoto ya Kandida Perezid aha chance umwana muto ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

July 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?