SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!
Imikino

Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/29 at 9:46 AM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

 

Rutahizamu w’umunyarwanda uheruka kwimukira mu gihugu cya Canada, Usengimana Danny yashinje Police FC kumubuza amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri Nantes FC yo mu Bufaransa.

Danny Usengimana yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2 muri 2021 avuye muri APR FC, imyaka 2 yarangiye mu mpeshyi y’uyu mwaka ntabwo Police FC yigeze imwongera amasezerano.

Mu mpera za Nyakanga 2023 ni bwo Danny Usengimana yafashe rutemikirere yerekeza muri Canada asanze umugore we Nyangabire Francine bakoze ubukwe mu mpera za 2020.

Uyu rutahizamu akaba yaragiye nyuma yo kuva gukora igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi.

Danny Usengimana yagaragaje ko muri Nzeri 2023 yaje kwakira ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa mu ikipe ya Nantes ariko Police FC ikamwima urupapuro rumurekura kandi nta masezerano yari akiyifitiye.

Ubu nk’uko bigaragara mu butumire Nantes yahaye Danny Usengimana bwanditswe tariki ya 18 Nzeri 2023 (yari yarageze muri Canada) akaba yarasabwaga kugera mu Bufaransa tariki ya 24 Ukwakira 2023 kugira ngo akurikirane amasomo bazatanga muri icyo gihe.

Danny Usengimana akaba mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atumva uburyo Police FC yamwimye amahirwe kandi nta masezerano bafitanye.

Danny Usengimana akaba mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Ati “ibintu nk’ibi bikubayeho wakora iki? Kubona amahirwe nk’aya ntiwemererwe kuyakoresha.”

Yakomeje yibaza ibibazo nka 4 ku bantu bafata imyanzuro mu makipe.

Ati “ikipe nta masezerano mufitanye, nta gahunda yo kukongera amasezerano mufitanye, nta deni ufitiye ikipe, mu by’ukuri ntacyo mupfa.”

Yashyizeho icyitonderwa agira ati “ikipe si uy’umuntu umwe kuko ubuzima bw’umupira w’amaguru bumeze nko gutega bisi iyo ugeze ku cyapa uviramo uvamo wa mwanya wari urimo hakajyamo undi bisi igakomeza.”

Yasoje agira ati “kuba tutavuga si uko imitwe irimo ubusa.”

Danny Usengimana uherutse gusanga umufasha we muri America

Bivugwa ko Police FC yamwimye urupapuro rumurekura (release letter) kubera ko hari umwambaro w’iyi kipe wo hanze y’ikibuga (relaxed jersey) atatanze.

Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga yakuriyemo ayivamo ajya muri Police FC 2015, 2017 yaje gusohoka ajya gukina hanze y’u Rwanda aho yikojeje muri Tanzania mu ikipe ya Singida United atatinze ahita ajya mu Misiri mu ikipe ya Tersana SC ari bwo muri 2018 yahitaga agaruka mu Rwanda muri APR FC yakiniye kugeza 2021 ajya muri Police FC.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy November 29, 2023 November 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyabigwi mu njyana gakondo Muyango yabazwe umutima

January 25, 2023
Andi makuru

Urukiko rwahagaritse icyemezo cya Guverinoma cyo gutiza ikibuga cy’indege

September 11, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Kevin Montana yinjiye mu bushabitsi bwa Restaurant muri Musanze

December 11, 2024
Andi makuru

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

May 22, 2025
Imyidagaduro

Shaddy Boo yatatse umusore mushya bari mu Rukundo

May 23, 2024
Imyidagaduro

Davis D atangiye umwaka ashyira kw’isoko udukingirizo twamwitiriwe

January 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?