SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Itsinda rya Drups Band ryateguye igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Itsinda rya Drups Band ryateguye igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel
Iyobokamana

Itsinda rya Drups Band ryateguye igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/22 at 2:11 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Itsinda  rya  Drups  Band ni rimwe mu matsinda amaze kumenyekana   mu Rwanda mu  yaririmba indirimbo zo kuramya  nyuma y’igitaramo cya mbere bakoze  mu mwaka wa 2022,bateguye  ikindi gitaramo bise  “God First Edition 2

Aba basore n’inkumi  bateguye igitaramo mbaturamugabo kizagaragaramo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Domini Nic , True Promises ndetse  icyamamare kuva mu gihugu  cya  Afurika y’epfo  witwa  Nomthie Sibisi .

Iri  tsinda rigizwe  n’abasore n’inkumi aribo  Nkokeza Alice, Tuyizere Esther, Rukundo Bertrand, Izere Sam Gentil, Musoni Mbarushimana Peruth, Shalom Phalone, Lilian Tuyishimire, Eddy Hakizimana ma Emely Penzi. ryatangiye kuririmba mu mwaka  wa 2020 aho batangiye  kuririmba basubiramo  indirimbo z’abandi ariko uko imyaka  yashiraga  niko bagenda babwira n’abakunzi babo ko bashoboye  kuba baririmba indirimbo zabo  kugeza ubwo bateguye  igitaramo cyabo cya  mbere  cyabaye muri 2022  .

Icyo gihe igitaramo cyabo yabereye muri Bethesida Holy Church aho bari batumiyemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi.

Mu kiganiro  na   Mugisha Patrick Umuyobozi wa  Drups Band  yadutangarije impamvu bateguye  igitaramo  God First  ndetse no gutumira  umuhanzi ukomeye nka  Nomthie Sibisi ndetse n’abandi bahanzi  bakomeye mu kuririmba  indirimbo zo guhimbaza mu Rwanda .

Yagize ati  “ iki gitaramo kigamije  gushishishikariza  abantu  kwongera kugarukira Imana  cyane ko muri   iyi  minsi isi yugarijwe n’ibibazo byinshi cyane ibyibasira urubyiruko  rukiri ruto akaba ariyo mpamvu ibitaramo byacu  tuba dushaka ko byitabirwa n’urubyiruko kugira ngo twige ijamabo ry’Imana ndetse n’ibindi  bitandukanye .

Tumubajije  icyatumye kuri iyi nshuro  bifuje gutumira  umuhanzi w’icyamamare mu kuririmba indirimbo  zo kuramya no guhimbaza wo muri  afurika y’epfo   uzwi nka Nomthie Sibisi.

Yagize  ati  “Nomthie Sibisi ni izina riremereye muri kiriya gihugu ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo  yose dore ko yanditse amateka mu gitaramo yakoreye muri Eswatini mu mwaka wa 2018 amatike agashira imburagihe.

Ni umuramyi uzwiho kugira ijwi riremereye ku buryo iyo afashe indangururamajwi aterura indirimbo ibikuta bikenda kunyeganyega.

Nomthi Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “UJesuLo yasohoye mu mwaka wa 2018, “Unkulunkulu”, “Ngowele Uyingowele”, “My God”, “My Heart My Experience” yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.

Tumubajije impamvu bahisemo  gutumira Dominic Nic na True Promises  yatubwiye ko ari abaramyi beza  bakunzwe cyane  hano mu Rwanda  kandi bigiraho  byinsih  bakaba barifuje ko nabo bazataramira  abakristo mu gitaramo cyabo cya  God  First Edition yabo ya kabiri .

Mu gusoza  yasabye  abakristuko bazitabira  igitaramo cyabo bakaza bakaramya  ,bakanasenga  kuko  ariyo nzira  nziza yo  kwiyegereza Imana  n’Umwami Yesu Kristo .

Igitaramo  God  First  edition ya   kabiri biteganyijwe  kuzaba tariki a  ya  03  Ukuboza  2023  kikazabera  muri  Intare   Conference Arena yo ku Gisozi aho kwinjira  bizaba ari  5000 Frw  Ahasanzwe ,10.000Frw  VIP,20.000Frw VVIP  na  50.000Frw

 

You Might Also Like

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Cardinal Antoine Kambanda yerekeje i Vatican

Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

Chryso Ndasingwa yahembuye imitima ya benshi mu gitaramo Easter Experince’

Nsanzabera Jean Paul November 22, 2023 November 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

U Rwanda rugiye gutangira kohereza abanyeshuri muri Kaminuza ikomeye muri Singapore

February 5, 2019
Andi makuru

Gen Kainerugaba Muhoozi yiyemeje kurandura imitwe y’abacanshuro bakorera muri DRC

December 17, 2024
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Mico The Best iburayi byigijwe inyuma

September 13, 2023
Imyidagaduro

Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25

March 25, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé

January 20, 2025
Imyidagaduro

Bwiza na Okkama babuze ibyangobwa byo gutaramira iburayi

March 2, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?