Ikigo Thousand Hills Event gitegura ibikorwa byinshi bitandukanye mu Rwanda, cyahembye ibigo n’abantu bagaragaje ukudaheza ku bafite ubumuga mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Mu ijambo rye Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan, yagaragaje ko bahisemo gutegura igikorwa nk’icyo mu rwego rwo kongera kwibutsa ibigo n’abikorera ko bafite inshingano zo kuzirikana ukudaheza kw’abafite ubumuga.
Mu bahembwe harimo n’Umuhanzi Niyo Bosco ufite impano idasanzwe ndetse kuri ubu ukunzwe n’abatari bake, akaba yahembwe nk’umuntu ufite ubumuga watinyutse akagaragaza ko ashoboye.
Gahunda yo guhemba ibigo n’abantu bagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere no kwimakaza ukudaheza abafite ubumuga yagaragajwe nk’igamije gushyigikiria abantu bafite ubumuga mu rugendo rw’iterambere.
Ku wa 1 Ukuboza 2023, muri Kigali Serena Hotel nibwo habereye igikorwa cyo gushimira ibigo n’abantu bagera kuri 35 mu ngeri zitandukanye kubera ibikorwa bagizemo uruhare bidaheza abafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye imaze guterwa mu rugendo rwo gushyigikira abafite ubumuga.
Yagaragaje ko ibigo bitandukanye bikwiye kwimakaza ihame ry’ukudaheza abafite ubumuga kuko na bo bashoboye kandi ko mu nzego zose bashobora gutanga umusaruro.
Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bashimiwe muri ibi birori, yashimye ko 1000 Hills Event yazirikanye ibikorwa bye ikabona ko akwiye gushimirwa, akomeza abafite ubumuga abibutsa ko bashoboye.
Ati “Ubu bumuga ntabwo nemera ko ari ukudashobora, nemera ko natwe dufite inkuru twabwira abantu kuko turashoboye. Ntabwo njyewe nagiye mu muziki nk’umuntu ufite ubumuga ahubwo nabyinjiyemo kubera ko mbishoboye.”
Abanyeshuri biga muri IPRC Kicukiro na bo bahembwe nk’abafite umushinga mwiza ufite agashya gashobora gufasha abafite ubumuga.
Aba banyeshuri barangajwe imbere na Gasigwa Frank, bakoze igare ry’abafite ubumuga rishobora gutwarwa bidasabye ubufasha bw’undi muntu.
Gasigwa Frank yavuze ko barikoze bagamije korohereza abafite ubumuga kuko hari igihe bagorwa no kubona abantu bashobora kubasunika cyangwa ugasanga ababasunika na bo bashoboraga kugira ibikorwa by’iterambere bakora.
Ati “Twakoze igare rishobora gutwarwa n’ijwi, kurihuza na telefoni cyangwa ugakoresha ’button’ runaka ku buryo ufite ubumuga ashobora kwitwara bidasabye ko abona umuntu umufasha. Ibi bizahindura imibereho y’abafite ubumuga kuko wasangaga bisaba ko abona umuntu umusunika ariko kuri iri gare ryacu ntibyaba bikiri ngombwa.”
Aba banyeshuri bagaragaza bakeneye kuba bafashwa umushinga wabo ugatanga umusaruro ngo kuko kimwe mu bikibabangamiye ari ukubona ibikoresho by’ibanze byakoreshwa.
Uretse abantu ku giti cyabo, hanahembwe n’ibigo bitandukanye bisanzwe bitanga serivisi birimo iby’imari, ubucuruzi buciriritse, ubucuruzi bwagutse, ibigo by’ubuvuzi n’ibindi.
Urutonde rw’abahembwe mu byiciro bitandukanye
Rwiyemezamirimo w’umugore wahize abandi mu guha akazi abafite ubumuga ni Ingabire Diane wa Ebenezer Collections, Nshimiyimana Emmanuel aba umugabo wahize abandi.
Abahanze udushya bafite ibitekerezo n’imishinga yo kuzamura abafite ubumuga, umugore yabaye Dr Donatille Kanimba, Umuyobozi w’Ubumwe bw’Abafite ubumuga bwo kutabona, umugabo aba Aubin Produce International ihagarariwe na Niyondorera mu gihe abanyeshuri ari Gasigwa Frank.
Ikigo cy’ubucuruzi giciriritse cy’umwaka cyabaye Stafford Coffee Brewery Ltd, ikigo kinini kiba Sorwathé, ikigo cy’imari giciriritse cyabaye Brac Microfinance mu gihe icy’imari cy’umwaka mu gufasha no korohereza abafite ubumuga cyabaye Banki ya Kigali.
Hahembwe kandi n’amashuri uhereye ku ry’incuke rya Happy Hearts, iribanza rya Umubano Academy, iryisumbuye rya Acorns International ndetse na Kaminuza yabaye Mount Kenya.
Hanashimiwe ikigo cy’ubuvuzi ari cyo Dr Agarwals Eye Hospital, inyubako yorohereza abafite ubumuga yabaye Kigali Convention Centre mu gihe Masaka Creamery Ltd yahembwe nk’iyakoreye ubuvugizi abafite ubumuga.
1000 Hills kandi yashimiye umunyamakuru wanditse inkuru ikora ubuvugizi ku bafite ubumuga, yabaye Hakizimana Malachie wa Kigali Today, mu gihe iki kinyamakuru ari na cyo cyatoranyijwe nk’igifite umwihariko ku bafite ubumuga.
Mu byiciro bidasanzwe hahembwe abantu ku giti cyabo bafite ubumuga kandi biteje imbere barangajwe imbere na Niyo Bosco, Ingabire Mukamurenzi Francine uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Joyce Nyirimana na Nahimana Prince bakora ubugeni.
Hari kandi Nahimana Théogène na Uwitije Claudine basanzwe ari abakinnyi mu makipe atandukanye.
Muri ibi bihembo, Jali Transport yahembwe nk’ikigo gikora ubwikorezi cyorohereza abafite ubumuga, hashimirwa Akarere ka Musanze ndetse na Minisiteri zitandukanye.
Umuyobozi mu Mushinga Feed the Future Rwanda Hanga Akazi, Tim Shumaker, yagaragaje ko bishimiye gutera inkunga iki gikorwa kandi ko cyerekana intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwimakaza ukudaheza n’umusanzu abafite ubumuga bagira ku bukungu bw’igihugu.