SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: CG Gasana Emmanuel yasabiwe gufungwa by’agateganyo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > CG Gasana Emmanuel yasabiwe gufungwa by’agateganyo
Utuntu n'utundi

CG Gasana Emmanuel yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Ahupa Radio
Last updated: 2023/11/10 at 12:25 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

CG (Rtd) Gasana Emmanuel yasabiwe gufungwa by’agateganyo, mu gihe we ahakana ibyo aregwa ahubwo agasaba kurekurwa kuko afite uburwayi bukomeye amaranye imyaka irindwi burimo indwara eshatu zikomeye kandi zishobora kwica.

Ni mu rubanza rwatangiye ku isaa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.

CG (rtd) Gasana akurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Ni ibyaha Ubushinjacyaha bwavuze ko byakorewe mu Karere ka Nyagatare aho uyu munyabubasha wahoze akomeye mu gipolisi n’igisirikare cy’u Rwanda asanzwe afite urwuri yororeramo amatungo.

Ubushinjacyaha buvuga ko CG (rtd) Gasana yakoresheje rwiyemezamirimo witwa Karinganire wari ufite umushinga wo gushyira amazi mu nzuri no mu baturage mu nyungu ze bwite.

CG (rtd) Gasana ngo yahamagaye Karinganire amubwira ko yafata ayo mazi akabanza akayashyira mu rwuri rwe kugira ngo nawe azamukorere ubuvugizi mu baturage bitabire icyo gikorwa.

Karinganire avuga ko ibyo yakoreye CG (rtd) Gasana byamuteye ibihombo bingana na miliyoni 48 y’u Rwanda bituma ibikorwa yakoreraga mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bidindira.

Abunganira CG (rtd) Gasana bagaragaje ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha bidafitiwe ibimenyetso bifatika kubera ko bidasobanura uburyo igikorwa cyakozwe ngo byitwe indonke.

Bavuze ko ibyo Gasana yakoze byari mu nyungu z’abaturage ahubwo Karinganire yashatse kumwihimuraho kuko avuga ko CG (rtd) Gasana yamufungishije.

CG (rtd) Gasana ngo yasabye ko Karinganire akurikiranwa kuko yamenye ko hari ibikorwa Karinganire ngo atakoze neza, aza gutabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko CG (rtd) Gasana afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko arekuwe ngo yabangamira iperereza.

Hagaragajwe kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igihano kirengeje imyaka ibiri no kuba ashobora kuba yatoroka (guhunga).

Abunganira CG (rtd) Gasana nawe ubwe bavuze ko yakoze imirimo itandukanye mu gihugu bityo ko adashobora guhunga ndetse akaba afite umuryango n’ibikorwa bitandukanye byatuma adahunga.

Basabye Urukiko ko rwazita cyane ku burwayi CG (rtd) Gasana amaranye imyaka irindwi burimo indwara eshatu zikomeye zishobora kwica.

Bashimangiye ko adashobora guhunga ndetse hakaba hari n’umwishingizi witwa Dr Kamugundu David n’umugore we, bagaragaza ko igihe CG (rtd) Gasana yaba ahunze biteguye kwishingira ibyo yaba asabwa kwishyura.

Icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023 ku isaha ya saa cyenda.

CG (Rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukwakira 2023.

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio November 10, 2023 November 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Itsinda rya Drups Band ryateguye igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel

November 22, 2023
Andi makuruKwibuka

Hyppolite Ntigurirwa arasaba urubyiruko kwitabira Urumuri Perfomance Igikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

April 27, 2024
Andi makuru

Dr Kanimba Vincent uzwi cyane mu kubyaza ababyeyi arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza

April 19, 2023
Imyidagaduro

Knowless yakumbuje abakunzi be indirimbo zo hambere harimo niyo yakoranye na Vampino

December 12, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi basaga 4000

June 7, 2023
Imyidagaduro

Zuby Comedy ryateguje iserukiramuco ry’urwenya I Burundi

June 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?