Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege rwategetse ko Umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Nkundineza akurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gutegeka ko akurikiranwa afunzwe kuko ibyo byatuma ibyaha akurikiranyweho adakomeza kubikora kandi ko kumuhana byatuma abera abandi urugero.
Bwagaragaje ko hari ibyaha Nkundineza yakoze bishingiye ku biganiro yagiye atanga birimo icyatambutse mu 2022 kirimo amagambo yo gutera ubwoba no gusebya Mutesi Jolly.
Ikindi ni icyatambukijwe mu Ukwakira 2023, nyuma y’isomwa ry’Urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wakatiwe gufungwa imyaka itanu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundineza yakoze ibiganiro birimo amakuru y’ibihuha yashoboraga gutuma Mutesi Jolly atakarizwa icyizere muri rubanda.
Bwagaragaje ko hari aho yavuze ko Mutesi Jolly ari mu bukangurambaga bukomeye bwo gusaba abatangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid ngo bazahindure imvugo.
Bwavuze ko yakoresheje amagambo yibasira Mutesi Jolly avuga ko ari we ufungishije Prince Kid.
Nkundineza Jean Paul yahakanye ibyaha akekwaho, asaba Urukiko ko atakurikiranwa afunzwe ahubwo yagira ibyo ategekwa kubahiriza.
Me Ibambe Jean Paul umwunganira mu mategeko, yabwiye Urukiko ko umukiliya we akwiye gukurikiranwa adafunzwe kandi yiteguye no kuba ahagaritse umwuga w’itangazamakuru mu gihe agikurikiranwa.
Urukiko rumaze gusuzuma uko impande zombi zireguye rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukwiza ibihuha hashingiwe ku magambo yatambukije avuga ko Mutesi Jolly ari we wagombaga gukurikiranwaho ibyaha Ishimwe Dieudonné yakurikiranyweho.
Urukiko rusanga kuba Nkundineza n’abamwunganira bavuga ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwakemuye icyo kibazo, atari urukiko ahubwo ari ishyirahamwe ryashyizweho ngo rigenzure imirimo y’itangazamakuru.
Rushingiye ku kiganiro RMC yagiranye na Nkundineza yagiriwe inama ko mu gihe yaba yahohoterwa n’umuntu utari umunyamakuru yakiyambaza RIB, bivuze ko na we mu gihe hari uwo yahohotera yamurega muri izo nzego kuko Abanyarwanda bose bangana imbere y’amategeko.
Urukiko rusanga kuba Nkundineza yaragiye avuga amazina y’abatangabuhamya kandi mu rubanza atari yatangajwe ari impamvu yatuma akekwaho icyaha cyo guhohotera abatangabuhamya.
Rusanga amagambo yagiye atangazwa na Nkundineza Jean Paul kuri Mutesi Jolly arimo “ko ari akagome”, “mafia”, no kumubwira ngo bamuhe Prince Kid amurye byaba impamvu zikomeye zituma akekwaho kumuhohotera.
Urukiko rusanga kandi gukoresha imvugo “Umutego mutindi ushibukana nyirawo” rusanga bitaba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha ibikangisho kuko ibyagezweho mu iperereza bidahagije.
Rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha, gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha. Rwavuze ko ibyaha akurikiranyweho yatangiye kubikora mu 2022, bityo kumukurikirana afunzwe ari bwo buryo bwatuma adakomeza kubikora cyangwa ngo ashyire igitutu ku batangabuhamya.
Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza mu gihe afite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.