CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe kuri iyo mirimo.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko mu izina rya nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame , none ku wa 25 Ukwakira 2023, CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, nyuma y’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yaherukaga guhagarikwa mu nshingano tariki ya 25 Gicurasi 2020, icyo gihe akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2018.
Icyo gihe ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku nshingano.
Ku wa 15 Werurwe 2021, ni bwo Gasana yongeye guhabwa inshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bivuze ko yari amazeho igihe cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi.