Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe umaze gutunganya album ye ya mbere ateganya kumurika muri Nzeri 2023, agiye kubanza kuyumvisha abakunzi be bo mu Mijyi ya Musanze na Rubavu.
, Papa Cyangwe yadutangarije ko ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise ‘Live&die’ izajya hanze muri Nzeri 2023, icyakora mbere yo kuyisohora akaba agiye gukora ibitaramo byo kuyumvisha abakunzi be.
Nubwo nta byinshi Ati “Ndi mu myiteguro yo kumurika album yanjye ya mbere, icyakora mbere yo kuyishyira hanze, ngiye kubanza kuyumvisha abakunzi banjye bo mu Karere ka Musanze na Rubavu.”
Uyu muraperi uzaba aherekejwe na Bushali ndetse na B Threy ategerejwe gutaramira i Musanze ahitwa Ibizza Resorts ku wa 25 Kanama 2023, mu gihe i Rubavu iki gitaramo kizabera ahitwa Roxy club.
Kwinjira muri ibi bitaramo mu myanya isanzwe ni ibihumbi 5Frw mu gihe muri VIP bizaba ari ibihumbi 10Frw.
Papa Cyangwe yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Mama Cyangwe”, “Ngaho”, “Nzoze”, “Sana”, “Bambe”, “Kunsutsu”, “Sitaki”, “We sha”, “Wajyaga he”, “Yale Yale”, “Nyonga” n’izindi.
Album ya mbere ya y’uyu muhanzi avuga ko izaba igaragaza Papa Cyangwe mu isura nshya nk’umuhanzi utandukanye n’uwo benshi bamenye mu biganiro byo kuri YouTube, muri Rock Entertainment yarebereraga inyungu ze n’ibindi.