Umuraperi Naira Marley wo mu gihugu cya Nigeria ukekwaho kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’ Umuraperi Mohbad yatawe muri Yombi ngo akorweho iperereza ku ruhare yaba yaragize mu rupfu rwa Mugenzi Mohbad ,nk’uko byatangajwe na polisi y’igihugu cya Lagos ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ku mbuga nkoranyambaga za X .
Azeez Fashola uzwi ku izina rya Naira Marley yafunzwe kugira akomeze abazwe , ibi bikaba byavuzwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu cya Lagos muri Nijeriya, Benjamin Hundeyin.
Mu minota mike mbere yaho, Naira Marley yari yatangaje kuri uru rubuga rwa X aho akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 5) “ko yasubiye i Lagos kugira ngo afashe abayobozi gukora iperereza rigikomeje”
yagize ati Ni ngombwa kuri njye kugira uruhare mu kibazo cya Imole (izina rya Mohbad). Nzahura na polisi nizeye ko ukuri kuzamenyekana kandi ubutabera buzatsinda ”.
Mohbad, amazina ye nyakuri ni Ilerioluwa Oladimeji Aloba, umwanditsi w’indirimbo zamenyekanye nka “Feel Good ” ni zindi nyinshi yapfiriye i Lagos ku ya 12 Nzeri afite imyaka 27, mu buryo kugeza nubu butarasobanuka neza kugeza ubu hakaba hamaze gufungurwa iperereza ryihariye.
Urupfu rwe rwateje amarangamutima menshi muri Nijeriya, igihugu gituwe cyane muri Afurika aho uyu muhanzi yari akunzwe cyane, ariko nanone kubera ko ubuhamya bwinshi bwatanzwe n’abafana ndetse n’abamwegereye bwavugaga ko yari amaze imyaka myinshi atotezwa kandi akangishwa itotezwa muri iki gihugu gifite uruganda rwa Muzika .
Urugendo rwa Mohbad rwatangiye mu 2019, nyuma yo gusinyana amasezerano n’umuraperi uzwi cyane Naira Marley wamneyekanye cyane mu nzu ifasha abahanzi izwi kw’ izina rya “Marlian music”. Ariko ubufatanye bwabo bwarangiye mu 2022 nyuma y’amakimbirane akomeye bagiranye .
Mu minsi yashize, abafana benshi bashinje uyu muraperi Naira Marley n’amakipe ye kugira uruhare mu rupfu rwa Mohbad, cyane cyane binyuze ku cyifuzo cyo kuri interineti cyakusanyije abasaga 250.000. Ibi birego byavanywemo amakuru menshi yatangajwe na Naira Marley wavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa “umuvandimwe” n “inshuti” mu gihe yari yibereye mu mahanga.