SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: MINUBUMWE yatangaje gahunda yuko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 bizagenda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > MINUBUMWE yatangaje gahunda yuko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 bizagenda
Andi makuru

MINUBUMWE yatangaje gahunda yuko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 bizagenda

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: April 1, 2025
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje gahunda izagenderwaho mu gutangiza Icyumweru n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nshuro ya 31.

Umuhango wo Kwibuka ku rwego rw’Igihugu uzatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, tariki 7 Mata 2025, ni mu gihe tariki ya 6 Mata hateganyijwe urugendo rwa ‘Walk to Remember’, ruzatangirira ku Nteko Ishinga Amategeko rugasorezwa kuri BK Arena ahazabera ‘Umugoroba w’ikiriyo’.

Ku rwego rw’uturere, Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa urundi rwibutso rwagenwe n’Akarere, mu gihe mu Mirenge hazaba igikorwa cyo Kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE.

Ibikorwa bisanzwe birimo ubuvuzi, amahoteri n’ibigendanye n’ingendo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka, ndetse muri icyo cyumweru hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu, ku matariki yemejwe n’inzego zibishinzwe.

Buri Tariki ya 7 Mata u Rwanda n’Isi yose, twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagendewe ku ngingo igira iti “Twibuke Twiyubaka.”

Muri iki gihe Abanyarwanda bazazirikana amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rwo kubaka igihugu nyuma y’uko ihagaritswe n’Inkotanyi ndetse higishwa ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu bindi bizagarukwaho harimo n’Umwihariko w’Umuryango Mpuzamahanga mu gutandukira umurongo wiyemeje wo kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo kurandura umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo yayo ikomeje kugaragara mu Karere k’Uburasirazuba.

 

K2 yateguye igitaramo Tujyane Mwami yijeje abazitabira ko bazanyurwa n’ubutumwa bwiza bazahumvira
Lionel Messi akomeje gushimisha ibyamamare kuva yagera muri Inter Miami
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye Abamotari kwirinda ubusinzi no gukora amakosa mu muhanda .
Ikigo Thousand Hills Event cyahembye Ibigo n’abantu bagaragaje kudaheza abamugaye (Amafoto)
Ingabo za SAMDRC zizataha zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Hypebet Live Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Electronic Casino Ireland Legal No Deposit Bonus 2023

September 12, 2020

Online Gambling In Nepal

May 28, 2024

Online Slots Games

May 28, 2024

Bet77 Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Casinos Without Verification

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?