Umuraperi Jay Polly wujuje imyaka ibiri yitabye Imana yunamiwe, inshuti abavandimwe ndetse n’umuryango we wongera kumwibuka ndetse bashyira indabo ku mva aruhukiyemo.
Ni igikorwa cyabereye ku Irimbi rya Rusororo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2023 umunsi n’ubundi yitabiyeho Imana mu 2021.
Kimwe mu bintu byagaragaye nabi ndetse kikanagarukwaho na Uwera Jean Maurice mukuru w’uyu muraperi, ni uburyo uyu muhango witabiriwe n’abantu bake nyamara Itsinda [group] rya WhatsApp byaganirirwagamo harimo abatari bake.
Ati “Abari ku mbuga nkoranyambaga mwabonaga abari ku mbuga za WhatsApp uko bangana, hano hari bake cyane biriya bibereka ko hari ukuri n’amagambo. Yego turabashimira baba bakoze kuba hafi yacu ariko ariya maboko yose tuba tuyifuza hano kuko ntabwo yari inshuti yacu twenyine nk’umuryango.”
Yashimiye ababashije kubaherekeza kwibuka uyu muhanzi, abasaba gukomeza gukomera. Ati “Ikitubesheje hano ni ukumwibuka nk’umuntu watanze ibyishimo, Isi yose ikamumenya! Naruhukire mu mahoro, ndabasaba gukomera.”
Mukuru wa Jay Polly mu ijambo rye yavuze ko uyu ari umwanya wo gusura umuvandimwe anamwibutsa ko bamukumbuye cyane.
Nyirasenge wa Jay Polly na we wari wagiye kwibuka umwisengeneza we, yibukije abari aho ko gutaha k’uyu muraperi wari umugambi w’Imana.
Ati “Twaramukundaga, yakundwaga n’abantu benshi ni na yo mpamvu Imana yahisemo kumwisubiza atarandavurira ku Isi, ikomeze kumuha iruhuko ridashira, imutereke aheza kuko igihe cyacu nikigera natwe tuzamusangayo.”
Uyu mubyeyi yibukije abagiye kwibuka Jay Polly ko ari umuntu watashye amaze kwihana, anasabira abari aho kuzava mu mubiri bamaze kwikiranura n’Imana kugira ngo bazongere bahurire mu Ijuru.
Fifi, wabyaranye na Jay Polly imfura ye, mu ijambo rye na we yashimiye ababaherekeje kwibuka uwahoze ari se w’umwana we.