U Rwanda n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri, byatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali mu 2025.
Iki gikorwa cyabereye kuri Kigali Convention Centre mu gihe habura imyaka ibiri yuzuye ngo iyi Shampiyona y’Isi itangire. Cyitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi Mukuru wa UCI, Amina Lanaya na Perezida w’Agateganyo wa FERWACY, Kayirebwa Liliane.
Atangiza ku mugaragaro ibi bikorwa byo kwakira Shampiyona y’Isi i Kigali mu 2025, Minisitiri Munyangaju yavuze ko “intego ni ugutuma iri rushanwa riba ryiza kandi rikazashimisha buri wese.”
Amina Lanaya wari uhagarariye UCI, yavuze ko iri rushanwa ari iry’amateka kuko ari ubwa mbere Shampiyona y’Isi igiye kubera kuri uyu Mugabane wa Afurika kuva ibaye bwa mbere mu 1921.
Ati “Kigali ni wo mujyi wari umukandida mwiza. Ndabivuga, ndi Umunya-Maroc kandi na yo yifuzaga kwakira, ariko Kigali ni yo yari ihagaze neza mu busabe.”
Kayirebwa Liliane yavuze ko Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda rikomeje imyiteguro y’iyi Shampiyona ndetse bamwe mu baheruka mu yabereye i Glasgow uyu mwaka, bari mu bakinnyi bategurwa.
Ku bijyanye n’imyiteguro y’igihugu muri rusange, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, uhagarariye komite itegura irushanwa, yavuze ko bifuza ko iri rushanwa ritazibagirana.
Yagaragaje ko Shampiyona y’Isi ya 2025 yitezwemo abantu ibihumbi 20 barimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi bagera ku 5000. Ni mu gihe ibitangazamakuru mpuzahanga byitezwe ari 450.
Yongeyeho ko kimwe mu byatumye u Rwanda rugirirwa iki cyizere cyo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare harimo kuba gikataje mu kuba igicumbi cy’inama n’amarushanwa ya siporo.
Harimo kandi kugira ibikorwaremezo bigezweho, korohereza abashoramari, ingendo z’imbere mpuzamahanga n’iz’imbere mu gihugu zoroshye, umutekano no kuba igihugu cy’umukino w’amagare.
Shampiyona y’Isi ya 2025 izaba tariki ya 21-28 Nzeri, izitabirwa n’abakinnyi b’abagabo n’abagore, abatarengeje imyaka 23 n’aba-juniors mu byiciro byombi.
Muri iki gikorwa, hamuritswe kandi ikirango cy’iri rushanwa.