Perezida Kagame ari muri Cuba mu Mujyi wa Havana aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi y’ihuriro rya G77 n’u Bushinwa, igomba guhuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma guhera ku wa 15 Nzeri kugeza ku wa 16 Nzeri.
Perezida Kagame ubwo yageraga muri Cuba mu Mujyi wa Havana, yavuze ko yishimiye gusura igihugu yaherukagamo mu myaka 36 ishize.
Ati “Kuri njye, kuza Havana muri Cuba, ni ikintu kigarura intekerezo z’ahahise kuko nari muri iki gihugu mu myaka ya 1986 kugera mu 1987. Ni imyaka 36 ishize. Nari umusirikare muto, nabarizwaga muri Uganda. Nari hano icyo gihe ndi mu masomo yari yahawe abandi banyafurika.”
G77 ni ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y’amajyambere, aho rigamije guteza imbere inyungu z’ubukungu bw’abanyamuryango.
Iri huriro ryashinzwe mu 1964. Ni ryo rinini rihuriramo ibihugu rikora bigendanye n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye.
Ubusanzwe rijya gushingwa, ryari ririmo ibihugu 77 ari naho izina G77 ryavuye ariko ryagiye ribona abandi banyamuryango buhoro buhoro.
U Bushinwa ntabwo ari umunyamuryango wa G77 nubwo bugaragara mu bihugu binyamuryango, ariko bwakunze kuvuga ko bushyigikiye impamvu zituma iri huriro ribaho.
Iyi nama igiye kubera muri Cuba byitezwe ko izasozwa hemejwe uburyo bwo gufasha ibihugu mu bijyanye n’ubukungu.
Abakuru b’ibihugu barenga 30 nibo bitezwe kwitabira iyi nama muri Cuba.