Ku nshuro ya munani hagiye kuba ibirori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards, biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Umuyobozi wa AHUPA, Ahmed Pacifique mu kiganiro yadutangarije ko ibi birori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards, biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Ati “Turateganya ko nta gihindutse ibirori byo gutanga ibihembo byaba mu Ukuboza gusa ntabwo turafata itariki neza. Mu Ugushyingo tuzabanza gutangaza abahatanira ibihembo ari nabwo nyuma hazatangazwa igihe cya nyacyo ibihembo bizatangirwa.’’
Muri Mutarama yari yatangaje ko ibi bihembo bigiye gutangwa ariko abantu bamwe barategereza baraheba ndetse ubu hashize amezi umunani.
Ahmed atangaza hagiye habaho imbogamizi zitandukanye ari nazo ubu bari kugenda bakemura ku buryo igihe cyo gutangaza abahatanira ibihembo kizagera ibintu byose biri ku murongo.
Ibi bihembo bishimira abahanzi n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda byagiye bihura n’ibizazane byinshi byatumye bisubikwa inshuro nyinshi; biheruka mu 2019, cyane mu mwaka wakuriyeho isi yahise yugarizwa na COVID-19 ibikorwa byose byahuzaga abantu bigahagarara.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa kuva mu 2009, ku gitekerezo cy’itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda barimo Mike Karangwa, Ally Soudy n’abakurikirana imyidagaduro barimo Kalisa Rugano na Emma Claudine Ntirenganya.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2014 ibi birori nta kibazo byari bifite gusa mu 2014 byatangiye kuzamo ibibazo ndetse birahagarara bimaze igihe bitaba.
Mu ntangiriro ya 2016 na bwo Ikirezi Group yatangaje ko Salax Awards igiye kongera kuba hagahembwa abahanzi bakoze neza hagendewe ku bikorwa bagaragaje kuva muri Mutarama 2015 kugera muri Kamena 2016.
Icyo gihe byari bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi gusa na bwo abahanzi hafi ya bose bari batoranyijwe bagenda bikuramo urusorongo. Icyo gihe byahumiye ku mirari ubwo haburaga amafaranga, Ikirezi Group yari ibifite mu nshigano ihitamo kubihagarika, bigaruka mu 2019.