SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Noopja nyuma yo kwegukana ibihembo muri Africa Music Academy yashyize hanze indirimbo ebyiri zishimira Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Noopja nyuma yo kwegukana ibihembo muri Africa Music Academy yashyize hanze indirimbo ebyiri zishimira Perezida Kagame
Imyidagaduro

Noopja nyuma yo kwegukana ibihembo muri Africa Music Academy yashyize hanze indirimbo ebyiri zishimira Perezida Kagame

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/21 at 11:32 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze Country Records na Country FM, umuraperikazi Angel Mutoni ndetse na Nzayisenga Sophia bari ku rutonde rw’abegukanye ibihembo bya “Africa Music Academy (AMA)” bigamije guteza imbere umuziki w’abanyafurika.

Ibyo  bihembo byatanzwe n’iki kigo cyo mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024. Ni nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2024 bifashishije konti zabo bagaragaje abahataniye ibi bihembo.

Ni ibihembo bigamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, aba Producer n’abandi bafite aho bahurira n’umuziki kugaragaza ibikorwa byabo ku ruhando Mpuzamahanga.

Ariko kandi bitegurwa mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu guteza imbere abakiri bato biyumvamo impano y’umuziki. Abari bahatanye bashyizwe mu byiciro bitandukanye, hanyuma Akanama Nkemurampaka gahitamo uwahize abandi.

Ni ku nshuro ya mbere bitanzwe. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru bagaragaje ko, Angell Mutoni usanzwe ari umuraperikazi uri mu bakomeye yegukanye igikombe mu cyiciro cya ‘Authors’, Thasi Ponda wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nawe yegukanye igikombe cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo (Composers);

Petit Miguelito wo muri Benin yegukanye igikombe cya ‘Interpreters’, Nzayisenga Sophie yegukana igikombe mu cyiciro cy’umunyamuziki, Noopja yegukana igikombe cya ‘Producer’ uhiga abandi mu Rwanda.

Mu gusobanura iki cyiciro Noopja yegukanyemo igikombe, bagaragaje ko ‘Producer’ atari umuntu utunganya indirimbo, ahubwo ni umuntu wagize uruhare mu guteza imbere abari mu muziki binyuze mu bikorwa yatangijwe n’ibindi. Ni mu gihe Lilian Escobar wo muri Colombi yegukanye igikombe cy’umujyanama mwiza (Manager).

Noopja yagaragaje ko yishimiye iki gikombe yahawe nka ‘Producer’ wagize uruhare mu kuzamura abahanzi batadukanye ndetse na ba Producer.

Aba bose batsinze bari bahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo: Angell Mutoni (Rwanda), Mike Kayihura (Rwanda), Bushali (Rwanda), Nzayisenga Sophie (Rwanda) Noopja (Rwanda) ndetse na Masudi Kandoro (Tanzania). Bushali na Masudi Kandoro nibo batabashije kwegukana igikombe.

Hanatanzwe kandi ibihembo byihariye ku bantu batandukanye. Abategura ibi bihembo bavuze ko buri wese watsindiye igikombe bazakimushyikiriza mu gihe kiri imbere nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akanama gategura ibi bihembo, Wally Badarou.

Ibi bihembo byatangijwe na Komite ibitegura mu 2014 ku ntego yo guteza imbere umuziki nyafurika mu buryo bwagutse, kuva ku mugabane wa diaspora, amateka ndetse n’igihe isi igezemo, bashyira umucuranzi nyafurika ku mutima.

Ni ibihembo bitangwa mu byiciro birimo: ‘Songwriters’, ‘Composers’, ‘Performers’, ‘Musicians’, ‘Executive Producers’ ndetse na ‘Managers’. Hanatangwa ibihembo byihariye mu byiciro bitatu: ‘Publisher Prize’, ‘Special Prize’ ndetse na ‘Memory Prize’.

Nyuma yo kwegukana  icyo gihembo Noopja  yahise ashyira  hanze indirimbo  ebyiri zivuga ku byiza  Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakoze  mu myaka 30 abohoye u  Rwanda yise Tumutore na Niwe Niwe .

Mu kiganiro kigufi na Ahupa  Radio ko izo  ndirimbo  yazikoze  mu rwego rwo gushimira  Perezida Kagame kubera  ibyiza yakoze mu rwego rwo guteza imbere abanyarwanda harimo ibikorwa remezo,ubuzima ,uburezi ,umutekano ni bindi byinshi  yagejeje  ku Rwanda .

Mu gusoza Noopja  yasabye  urubyiruko ndetse na Banyarwanda  ko mu gihe turi kwitegura  kwamamaza umukandida  w’abanyarwanda bose  bazahagurukira rimwe ku tariki 15 Nyakanga  2024 bagatora inore izirusha intambwe .

Kanda hano wumve indiri Tumutore na Niwe Niwe za Noopja

You Might Also Like

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

Maurix Baru yateguye ibitaramo yise “Karahanyuze Summer Tour”azakorera muri Canada

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

Nsanzabera Jean Paul June 21, 2024 June 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzikazi Rema Namakulua atwite Impanga

May 27, 2024
Andi makuru

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo

April 28, 2025
Iyobokamana

Itsinda rya Drups Band ryateguye igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel

November 22, 2023
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ndabihiwe iri kuri EP ye yise New Chapter

March 20, 2024
Imyidagaduro

Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we

May 23, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu biro bye

January 8, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?