SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ishimwe Josh yahembuye Imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yise ibisingizo bya Nyiribiremwa (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Ishimwe Josh yahembuye Imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yise ibisingizo bya Nyiribiremwa (Amafoto)
Iyobokamana

Ishimwe Josh yahembuye Imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yise ibisingizo bya Nyiribiremwa (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/21 at 1:51 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Ku mugoroba wo  Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali, Josh Ishimwe yahakoreye igitaramo cy’amateka yaririmbiyemo abakunzi be afatanyije na Korali zikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo mbonekarimwe cyahuje abo mu madini n’amatorero atandukanye, Abasaseridoti n’Abapasiteri bafatanyije gusingiza Nyagasani, abato n’abakuze baranezerwa bivuye ku ndiba y’umutima.

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko udasanzwe, hari bamwe mu badaheruka mu nsengero badutangarije ko batari gucikwa kuko uyu musore ari impano ya Nyagasani!.

Eric Shaba ni we wayoboye iki gitaramo cyatangiye hakiri kare. Ku ikubitiro Alarm Ministries bashyize mu mwuka abantu bari buzuye baje gushyigikira Josh Ishimwe ukunzwe n’ingeri zose.

Korali Christus Reignat yo muri Kiliziya Gatolika mu murya mwiza, amajwi azira amakaraza, mu ndirimbo zikirijwe na bose, bakuriwe ingofero, bamenyesha ko mu Ugushyingo 2023 na bo bafite igitaramo cy’imbaturamugabo.

Umuhanzi mukuru Josh Ishimwe ni we wari utahiwe ku rubyiniro. Umurishyo umuha ikaze wakomwe nta n’umwe uri mu byicaro bye, abantu bose bari bahagurutse barangamiye uwo musore ukiri muto wahuruje imbaga.

Yaserutse mu mwitero wa Kinyarwanda yinjirira mu ndirimbo “Ibisingizo bya Nyiribiremwa” yitiriwe iki gitaramo, birumvikana yakiriwe n’abakunzi be bahimbaza Imana bya nyabyo.

Josh Ishimwe yanyuzagamo akamwenyura akaganira n’abakunzi be aho yavuze ati “Izi ni inzozi zanjye ziri gusohora. Icyubahiro n’icy’Umwana w’Imana, niwe wankoreye ibi byose.”

Yavuze ko nubwo akiri muto mu myaka ariko ashima Imana ko atabereye Mama we umupfapfa akaba arimo aba umugabo wizihiye Imana n’Igihugu.

Uyu muririmbyi watangiye umuziki mu 2020 bamwe bamubwira ko kuririmba gakondo ntaho byamugeza cyane ko byari ibintu bitamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahinyuje abari bafite izo ntekerezo.

Abiganjemo urubyiruko bamufashije kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane ziganjemo izo muri Kiliziya Gatolika n’izo mu zindi nsengero. Bose bari mu bicu baganira n’Imana binyuze mu ndirimbo.

Ishimwe yacyeje abahanzi barimo Masamba Intore yise umubyeyi we, Papy Claver, Aine Gahongayire, Gaby Kamanzi n’abandi benshi baje kumutera ingabo mu bitugu.

Umunyarwenya Bamenya usanzwe abarizwa mu idini ya Islam yari yabukereye, Josh Ishimwe yamwegereye baririmbana imwe mu ndirimbo yaguye benshi ku mutima.

Josh Ishimwe yibukije abantu ko igitaramo cye kidashingiye ku idini runaka, ati “Ntabwo turi hano tuvuga idini turavuga Imana ishobora byose. Icyubahiro n’icy’uwiteka.”

Yafashe akaruhuko asaba abakuru n’abato bari bakereye ibirori kudataha abasezeranya ko aribwo bagiye gutarama bigatinda.

Mu minota bahawe, Korali ICthus Gloria yo muri ADEPR Nyarugenge yatunguranye cyane mu ndirimbo ziri mu ndimi z’amahanga. Ni abahanga cyane ! bishimiwe ku rwego rwo hejuru.

Saa 20h35′, Ntarindwa Diogene uzwi cyane nka Atome cyangwa se Gasumuni mu isengesho rigufi, yaragije Imana umwigisha w’umunsi Pasiteri Désire Habyarimana wo muri ADEPR Gatenga, wavuze ko indirimbo za Josh Ishimwe zomora ibikomere.

Past Désire yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kwishimira ko bamenye amakuru ya Yesu Kristo ndetse bakamuha icyicaro mu mitima yabo.

Ati “Yesu ntabwo akiza ibyaha gusa ahubwo akiza n’umutima ukomeretse, numwizera ntazagutenguha.”

Saa 20:45, Josh Ishimwe yagarutse ku rubyiniro mu isura idasanzwe ati ” Reka ndate Imana Data, Reka mvuge ibigwi byayo, kandi nshimire ingabire y’ubuhanga n’ubwenge, muntu usumba ibyo yaremye biri mu ishusho ryayo.”

Club Himbaza yo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi bahawe ikaze maze umurishyo wo mu bashinagantahe n’abapfasoni ufata bugwate abitabiriye igitaramo, byari biryoshye kubabona babyinira Imana mu karanga k’u Burundi.

Josh Ishimwe yagarutse ku rubyiniro yinikiza mu ndirimbo ‘Sinogenda ntashimye’ ifite amamuko mu gihugu cy’u Burundi maze ashimangira ko ibyo Uwiteka yamukoreye atabirenza ingohe.

Abitabiriye bose bati “Oya oya, oyaye Sinogenda ntashimye, wanzigamye kuva kera, Sinogenda ntashimye, gushika kuri uyu munsi, sinogenda ntashimye.”

Yaje kwakira Alexis Dusabe, umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi bahanzi yashimiye ko bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki we.

Josh Ishimwe yageneye impano Mama we amushimira ko yamubereye intwari mu kumuha uburere no kumutoza kuba Umukristo uhamye.

Uyu muhanzi yashimiye by’umwihariko itangazamakuru ryamufashije kuva yinjira mu muziki kugera ku gitaramo nyirizina ndetse anasabira umugisha abje kumushyigikira bose.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka byari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu ikurikira, ibihumbi 15 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP n’ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu batanu.

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul August 21, 2023 August 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Imbamutima za Alliah Cool nyuma yo kwegukana igihembo muri 100 Most Notable Peace Icons Africa Summit

August 5, 2024
Utuntu n'utundi

Urusengero rwa Pastor Mboro rwigabijwe n’abanyeshuri bararutwika

August 7, 2024
Andi makuru

Umunya-Tanzania Joshua Mollel wari warashimuswe na Hamas yishwe

December 14, 2023
Imyidagaduro

Itsinda The Same Abiru ryakeje Perezida Kagame ku mibanire ye n’amahanga mu ndirimbo bise “Urabanaga “(Video)

June 10, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Cyusa Ibrahim yakeje Mariya Yohana wamwemereye kuzamufasha mu gitaramo Migabo live Concert

May 5, 2024
Imyidagaduro

Selena Gomez mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi

December 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?