Davido, Tiwa Savage na Tyla bategerejwe mu gitaramo gisoza Iserukiramuco “Giants Of Africa” bagiye kubanza guhura n’abakunzi babo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2023, mbere yo gutaramira Abanya-Kigali.
Ni igitaramo giteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Kanama 2023 muri La Noche aho kwinjira bisaba ibihumbi 50 Frw na miliyoni 2 Frw ku meza y’abantu 10.
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, ubuyobozi bw’aka kabyiniro bwari bwamaze kwemeza ko ameza yose yaguzwe.
DJ TOxxyk, Kevin Klein, DJ Yvezz na DJ Thunder ni bo bacurangira abakunzi b’umuziki bitabira iki gitaramo guhera saa Yine z’ijoro.
Ni umwanya wo guhura n’abakunzi babo mbere y’uko bataramira muri BK Arena ku wa 19 Kanama 2023 muri BK Arena mu gitaramo bazahuriramo na Bruce Melodie.
Davido wageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2023 ni inshuro ya gatatu agiye gutaramira i Kigali mu gihe Tiwa Savage na Tyla bakiri mu nzira ari inshuro ya mbere bagiye kuririmbira imbere y’abaturarwanda.
Hagati aho abazaba bageze muri BK Arena mbere ya saa Saba bazahatanira amatike azatuma babasha gusabana n’abahanzi bazaririmba.
Abanyamahirwe bazatsindira gusabana n’aba bahanzi, bazagira amahirwe yo guhura na bo baganire ndetse babe banafatana amafoto y’urwibutso.