itsinda ’Boys II Men’ ritegerejwe i Kigali, mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukwakira 2023 muri BK Arena
Uretse ifoto yamamaza iki gitaramo yashyizwe hanze, andi makuru atugeraho nuko kizaba ari icy’aba bahanzi gusa, icyakora abagiteguye kugeza ubu bari gutekereza gushaka umuhanzi umwe wo mu Rwanda wazafatanya nabo, nubwo bitaremezwa.
Uretse kuba hataramenyekana umuhanzi w’i Kigali uzaririmba muri iki gitaramo, nta byinshi biratangazwa ku biciro byo kucyinjiramo cyane ko ari amakuru azajya hanze mu minsi iri imbere.
Iri tsinda ry’abagabo batatu ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris, mu gihe Michael McCary na Marc Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo.
Ni itsinda ribitse ibikombe bine bya Grammy awards, birindwi bya Soul train music awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.