Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, umaze gutangaza ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Mushikiwabo Louise, atazitabira imikino ya Francophonie.
Biteganijwe ko iyi mikino izatangira tariki 28 Nyakanga ikazarangira tariki 06 Kanama 2023 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku munsi w’ejo tariki 24 Nyakanga 2023, Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yari yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ko Mushikiwabo azitabira imikino ya Francophonie.
Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) kuri uyu wa Kabiri ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo atazitabira iyi mikino izamara iminsi 10, kubera ko atigeze ahabwa ubutumire.
Yakomeje ati “Ibyo bikaba biteza urujijo ndetse byatumye Umunyamabanga Mukuru asubika urugendo rwe”.