Anthony Dominick Benedetto [Tony Bennett], umunyabigwi mu muziki wa Pop na Jazz yitabye Imana ku myaka 96.
Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuvugizi we, Sylvia Weiner watangaje ko yaguye iwe mu rugo mu Mujyi wa New York.
Nta mpamvu yatangajwe yateye urupfu, ariko mu 2016 yamaze igihe ahanganye n’ indwara izwi nka Alzheimer (dementia) ifata ibice by’ubwonko bigenga intekerezo.
Tony Bennett wari umaze kugurisha kopi miliyoni 50 z’umuziki we asize abana bane n’abuzukuru babiri.
Mu myaka irenga 76 yari amaze muri muziki, Tony Bennett yegukanye ibihembo 20 bya Grammy birimo icya Lifetime Achievement Award, bibiri bya Primetime Emmy Awards n‘ibindi.
Mu 2006 yahawe ishimwe rya NEA Jazz Master kubera uruhare yagize mu kwagura umuziki wa Jazz.
Yanahawe ishimwe rya Kennedy Center Honoree mu 2005 biturutse ku ruhare rwe mu iterambere ry’imyidagaduro muri Amerika.
Asize ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi Frank Sinatra School of the Arts yashinze mu 2001 ryigamo abasaga 853 ribarizwa muri Astoria, mu mujyi wa New York.
Uyu munyamuziki warwanye intambara y’Isi ya kabiri yavutse ku babyeyi b’abimukira bo mu Butaliyani. Yamuritse album ye ya mbere mu 1952.
Mu 2014 yakoranye na Lady Gaga kuri album bise “Cheek to Cheek” yatumye aba umwe mu bahanzi bakuze bari bakiriho baje imbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bennett yamamariye mu ndirimbo zirimo “The Way You Look Tonight”, “Body and Soul”, “I Left My Heart In San Francisco” , n’izindi nyinshi.