Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we, Mutoni Assia yatangaje ko yaguze album “My Dream” y’umuhanzikazi Bwiza $1000 [Miliyoni 1,176,666.00 Frw] nyuma yo kumva zimwe mu ndirimbo ziyigize.
Iyi album iri ku isoko kuva ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, aho ubasha kuyumva unyuze ku rubuga rwa wwww.bwiza.rw. Igizwe n’indirimbo 14 uyu mukobwa yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.
Mu mashusho yashyize hanze, Mutoni Assia yavuze ko yafashe igihe gihagije cyo kumva buri ndirimbo igize iyi album ya mbere y’uyu mukobwa wo mu inzu ifasha abahanzi ya Kikac.
Ati “Numvise ari ibintu byiza cyane. Kandi mu by’ukuri dukore ikintu cyo gushyigikira umuntu agihari dushimire ibyiza amaze kugeraho.”
Mutoni wamenyekanye muri filime zirimo nka ‘City Maid’ na ‘Seburikoko’ avuga ko ashingiye ku buryo izi ndirimbo zikoze ni ‘nziza’ kandi zifite ‘ubuhanga’.
Yasabye abantu gushyigikira Bwiza, kuko ari gukora akazi katoroshye kandi gasaba ubwitange. Yavuze ko ari muri urwo rwego, yahisemo kugura album ye amadorali 1000 [Ararenga Miliyoni 1].
Iyi album iragura ibihumbi 10Frw ku rubuga rwa Internet. Ariko hanashyizweho uburyo ushobora gushyigikira ibikorwa bya Bwiza aho ushobora kugura iyi album ushingiye ku bushobozi bwawe.
Mutoni asaba buri wese ufite umutima wo gushyigikira umuziki kwitanga uko ashobojwe akagura iyi album.