SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ihuriro AFC/M23 washinje Leta ya Kinshasa igitero cyaguyemo abantu 11 i Bukavu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ihuriro AFC/M23 washinje Leta ya Kinshasa igitero cyaguyemo abantu 11 i Bukavu
Andi makuru

Ihuriro AFC/M23 washinje Leta ya Kinshasa igitero cyaguyemo abantu 11 i Bukavu

Ahupa Radio
Last updated: 2025/02/28 at 6:51 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko abantu 11 bapfiriye mu gitero cya gerenade cyagabwe mu Mujyi wa Bukavu kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025.

Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, yasobanuye ko iki gitero cyakomerekeyemo abantu 65 barimo batandatu bakomeretse cyane.

Nangaa waganiraga n’abanyamakuru, yagize ati “Igitero cya Bukavu cyapfiriyemo abantu 11 barimo umugore n’uwakigabye. 65 bakomeretse barimo abakomeretse cyane.”

Iki gitero cyagabwe ku bari bitabiriye inama yateguwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23, yabereye mu mbuga ngari y’Umujyi wa Bukavu, ahazwi nka ‘Place de l’Indépendance’.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cyagabwe hashingiwe ku ibwiriza Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yahaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi.

Ibiro bya Perezida wa RDC byo byatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo z’amahanga “ziri ku butaka bwa Congo binyuranyije n’amategeko”, gusa abakurikiranira hafi imikorere ya Leta ya RDC babifashe nko kuyobya uburari.

Kanyuka yasobanuye kandi ko abarwanyi ba AFC/M23 bataye muri yombi babiri mu bagabye iki gitero, kandi ko bagishakisha n’abandi bacitse.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibisasu byakoreshejwe muri iki gitero ari iby’ingabo z’u Burundi zisanzwe zikorana n’iza RDC.

You Might Also Like

U Rwanda rwasabye kwakira amashami y’umuryango w’abibumbye i Kigali

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo Cancer ya Prostate yo mu rwego rwo hejuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Ahupa Radio February 28, 2025 February 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Kevin Montana yinjiye mu bushabitsi bwa Restaurant muri Musanze

December 11, 2024
Andi makuru

Abaturage bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi bishimiye amazu bagiye gutuzwamo

November 28, 2024
Imyidagaduro

Ruger utegerejwe na benshi yageze i kigali

December 27, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Dubai mu nama izahuza abaturutse mu bihugu 150

February 12, 2024
Andi makuru

#Kwibuka30 : Inshuti z’U Rwanda kw’isi hose zacanye urumuri rw’icyizere (Amafoto)

April 8, 2024
Andi makuru

#Kwibuka 30 : Menya ibyaranze tariki ya 7 Mata ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga

April 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?